FBI yaburiye Abanyamerika ku myigaragambyo karundura iri gutegurwa n’abashyigikiye Trump

Ibiro Bishinzwe Iperereza muri Amerika (FBI) byatangaje ko hari imyigaragambyo ikomeye cyane iri gutegurwa n’abashyigikiye Perezida Donald Trump ucyuye igihe, izakorwa hagati ya tariki ya 17 na 20 uku kwezi igamije kwamagana irahira rya Joe Biden ritegerejwe mu minsi umunani iri imbere.

FBI yatangaje ko hari amakuru ifite agaragaza ko hari amatsinda y’abantu ari gutegura imyigaragambyo muri leta 50 ndetse no ku Ngoro Ishinga Amategeko iri Washington DC.

Aya makuru akaba yamenyekanye mu gihe hari kwitegurwa irahira rya Joe Biden n’umwungirije Kamara Harris tariki 20 Mutarama.

Nyuma yo guhabwa urukingo rwa kabiri rwa Coronavirus, Biden yavuze ko adatewe ubwoba n’ibi bikorwa by’abategura imyigaragambyo ndetse ko igikorwa cy’irahira kizakomeza uko byari biteganyijwe.

Ku ruhande rw’abashinzwe umutekano, bavuze ko bagiye gukaza ingamba z’umutekano ku buryo nta myigaragambyo nk’iyabaye mu minsi ishize izongera kuba mu gihe cy’irahira.

Hari abapolisi 10 000 bamaze gutegurwa kuzarinda umutekano ku Ngoro Ishinga Amategeko mu gihe cy’irahira rya Biden, ndetse hari abandi 5 000 bashobora kuzifashishwa mu gihe bibaye ngombwa.

Donald Trump we yamaze gutangaza ko atazitabira uyu muhango w’irahira, aho byaherukaga mu myaka 150 ishize ko Perezida uri ku butegetsi atitabira umuhango wo kurahiza mugenzi we.

Usibye Trump, abandi baperezida bacyuye igihe barimo Barack Obama, George W Bush na Bill Clinton bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Biden.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *