Umusirikare w’u Rwanda yaguye muri Centrafrique, undi arakomereka

Umusirikare w’u Rwanda wari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique, yaguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui.

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yihanganishije umuryango w’umusirikare witabye Imana “n’Ingabo z’u Rwanda hamwe na Guverinoma y’u Rwanda”.
Itangazo rya Minusca rivuga ko usibye uwo musirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero. Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko uwakomeretse ari mu buryo bworoheje.
Minusca yamaganye iki gitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.
Ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu arimo ay’imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.
Kugera saa Yine z’igitondo, muri ibyo bice amasasu ntiyari acyumvikana cyane ahubwo yumvikaniraga kure. Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.
Magingo aya, mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b’iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.
Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.
Ifoto igaragaza amarembo y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *