Ibyo kwa Mirimo byafashe indi ntera; umurambo we wataburuwe

 Yasuwe : 
Yavuzweho:
 0 0

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021, Umurambo wa Mirimo Gaspard, rwiyemezamirimo wari ufite ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali akaza kwitaba Imana mu 2016, warataburuwe kugira ngo hafatwe ibipimo bizagaragaza niba ari se w’abana babiri baba hanze y’u Rwanda basaba guhabwa uburenganzira bw’izungura.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko mu rwego rwo kubona ibimenyetso bikenewe mu rubanza rw’abana babiri barimo uw’imyaka umunani n’undi w’imyaka 30 bavuga ko ari aba Mirimo Gaspard wapfuye mu 2016, hatabururwa umurambo we hagafatwa ibipimo bya ADN.
Aba bana bari bamaze igihe baburana basaba urukiko kwemeza ko ari aba Mirimo, mu gihe abo mu muryango we barimo n’umugore we w’isezerano babiteye utwatsi bavuga ko batabazi.
Umunyemari Mirimo Gaspard yitabye Imana muri Gicurasi 2016 aguye muri Kenya aho yari arwariye cyane ko yari amaze iminsi atuye i Nairobi. Umurambo we washinguwe mu Rwanda mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aribwo abahanga bo muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bagiye ahari irimbi rya Rusororo gufata ibimenyetso [Sample] bizifashishwa mu kugaragaza niba koko abo bana ari aba Mirimo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko bisanzwe bibaho nyuma yo kubona ko hari ibyo rudashoboye ku kirego runaka, aho hitabazwa abahanga kugira ngo haboneke ibimenyetso.
Kuri iki kirego cya Mirimo ngo nta bundi buryo bwashobokaga uretse gufata ibimenyetso kandi bigafatwa kuri nyir’ubwite. Bivuze ko ibimenyetso byafashwe bizakorerwa ibizamini bya ADN, bityo hakaragazwa niba koko abo bana ari aba Mirimo cyangwa atari abe.
Imiterere y’ikibazo
Ubusanzwe Mirimo Gaspard n’umugore we, Gahongayire Winifride bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 1995, mu gihe Mirimo yapfaga bari bamaze kubyarana abana bane.
Mu 2019, nibwo habonetse abandi bana babiri bavuga ko babyawe na Mirimo ndetse baregera Urukiko basaba ko rwategeka ko bazungura, bagahabwa umunani wabo nk’uko biteganywa n’amategeko.
Muri abo bana harimo umwe ufite imyaka irenga 30 [ubu ni umugore wubatse] uba mu gihugu cya Suède, undi bivugwa ko afite imyaka umunani atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho abana n’umubyeyi we uvuga ko yabyaranye na Mirimo.
Mu kugaragaza uburyo ari abana ba Mirimo, uw’imyaka 30 avuga ko Nyina [yitabye Imana], yamubyaranye na Mirimo [ntabwo bari barasezeranye nta n’ubwo yamwandikishije mu irangamimerere], mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubwo Jenoside yabaga uwo mugore aza guhungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari naho yaje kuva yerekeza muri Suède.
Ku rundi ruhande umubyeyi w’umwana w’imyaka umunani we avuga ko yamenyanye na Mirimo mbere gato y’uko yitaba Imana ndetse ngo n’igihe yarwaraga mu 2016 niwe wamurwaje cyane ko babanaga nk’umugore n’umugabo.
Nyuma y’uko Mirimo yitabye Imana, uwo mugore yagiye gutura muri Amerika ariko ajyana n’umwana yabyaranye na Mirimo.
Umwe mu bo mu muryango wa Mirimo utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yabwiye IGIHE, ko abo bana batabazi muri uwo muryango yewe nta n’abo Mirimo yigeze avuga ko yabyaye.
Gusa ku rundi ruhande hari amakuru y’uko ubwo Mirimo yitabaga Imana, yari amaze igihe atabana n’umugore ibizwi nka ‘séparation de corps’, aho abashakanye bashobora gufata igihe runaka batabana ku bw’impamvu runaka bumvikanyeho.
Bivugwa rero ko uwo mugore ufite umwana w’imyaka umunani yaje ubwo Mirimo atabanaga n’umugore we w’isezerano ari nabwo baje guhura babyarana uwo mwana. Uyu babyaranye ngo ni nawe wamurwaje mbere y’uko yitaba Imana.
Mu 2019, nk’umuntu uvuga ko yabyaranye na Mirimo yaje kwitabaza urukiko kugira ngo umwana we azungure, yarwitabaje ari kumwe n’uriya uba muri Suède.
Nyuma yo kwitabaza urukiko basaba kuzungura, baratsinzwe ku mpamvu z’uko nta bimenyetso bigaragaza ko ari abana ba Mirimo ariko baza gusubira mu rukiko kuregera ko rwemeza ko ari abana ba nyakwigendera Mirimo.
Mu kiganiro na IGIHE, Me Rukangira Emmanuel, Umunyamategeko wunganiye aba bana yavuze ko beretse urukiko ibimenyetso birimo amafoto yabo na Mirimo mu bihe bitandukanye ndetse no kuba uyu w’imyaka 30 yarashyingiwe na Mirimo.
Yagize ati “Twebwe twagaragaje ibimenyetso noneho Umucamanza aravuga ati ikimara impaka kubyerekeranye no kumenya niba umubyeyi yarabyaye umwana ni ADN, kandi iteganywa n’itegeko hafatwa icyemezo cy’uko bazajya gutaburura umurambo bagafata ‘sample’ zizashingirwaho bapima.”
Ni ibintu bisanzwe
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory, RFL) itangaza ko kuba hashobora kuvuka impaka runaka, Ubugenzacyaha cyangwa Urukiko rushobora gutegeka ko umurambo utabururwa kugira ngo hafatwe ibipimo bya ADN.
Umuvugizi wa RFL, Samvura Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko ari ibintu bisanzwe bibaho kenshi ariko bikorwa hagendewe ku cyemezo cy’urukiko cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha.
Ati “Bijya bibaho, dushobora kujya gutaburura umuntu twabisabwe, nk’iyo hari imiryango yitabye Imana, umwe akagaragaza ko uwapfuye yari afitanye nawe isano kandi hari abandi batabyemera, urukiko rushobora gutegeka cyangwa Pariki, tujya ku Irimbi, tugakurayo umuntu, tugafata sample, twamara kuzifata tukongera tumusubiza mu mva mu cyubahiro cye.”
Yakomeje agira ati “Muri rusange mu kazi kacu ka buri munsi dushobora kujya gutaburura, icyo nakubwira ni uko, dushobora gufasha abantu kujya gutaburura nk’umuntu, ariko icyo gihe iyo duhari amabwiriza tuba tuyafite twayahawe n’Urukiko cyangwa RIB.”
Samvura avuga ko kandi ko iyo hari impaka zigiwe n’abantu bigasaba ko hitabazwa za ADN ishobora kuboneka ku bantu bazima cyangwa abapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *