Canada: Uwari uvuye mu Rwanda akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya COVID-19

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Ottawa muri Canada bwatangaje ko hari umuntu wari uvuye mu Rwanda uherutse gufatwa yarenze ku mabwiriza ya COVID-19 ateganya ko umuntu wese uvuye mu mahanga agomba kujya mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Urwego rwa Polisi rwo mu Mujyi wa Ottawa (OPS) rwavuze ko ku wa Gatatu, tariki 21 Mutarama 2021, aribwo rwafashe uyu musore w’Umunyarwanda w’imyaka 24 warenze ku mabwiriza ategeka ko abavuye mu mahanga babanza kujya mu kato.

Polisi yo muri Canada yatangaje ko hari umuturage wayo wagarutse mu gihugu ku wa 12 Mutarama nyuma y’uko yari avuye mu Rwanda. Yagombaga kujya mu kato kugeza ku wa 26 Mutarama, mu kigo gishyirwamo abari mu kato giherereye ahitwa King Eduard.

Bivugwa ko abapolisi b’urwego rwa OPS bari ku burinzi bakoze igenzura basanga uwo Munyarwanda ari kumwe n’abandi bantu babiri kandi bitemewe.

Ikinyamakuru Le Droit cyatangaje ko uwo Munyarwanda n’abo bantu babiri bashinjwa kuba barananiwe kubahiriza amabwiriza agenga abashyizwe mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Bakurikiranyweho icyaha gihanishwa ingingo ya 58 y’itegeko ribuza umuntu uri mu kato kuba yahura n’abandi bantu bari muri icyo kigo.

Itegeko riteganya ko igihano ntarengwa ku muntu wahamwe n’icyaha cyo kurenga kuri ayo mabwiriza ari igifungo cy’amezi atandatu cyangwa ihazabu ingana n’amadolari 750 000.

Mu cyumweru gishize, abapolisi ba Ottawa, bashinje Umunyamerika w’imyaka 62 icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya COVID-19, nyuma yo gukekwaho kwakira undi mugabo mu rugo rwe, atarabanje kujya mu kato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *