CHAN 2020: Abakinnyi b’Amavubi bagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaganiriye n’abakinnyi b’Amavubi bari muri Cameroun kuri uyu wa Gatanu, abagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bubifuriza intsinzi.

Ikipe y’Igihugu ifite umukino wa kabiri wo mu Itsinda C rya CHAN 2020, kuri uyu wa Gatanu, aho ikina na Maroc guhera saa Kumi n’Ebyiri.

Hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaganiriye n’abakinnyi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri ya Siporo yagize iti “Minisitiri Munyangaju amaze kugirana ikiganiro n’Amavubi, ayigezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza intsinzi ku rugamba bariho baharanira ishema ry’Abanyarwanda. Yabifurije intsinzi mu mukino wa none.”

Ikipe y’Igihugu yari yatangiye iri rushanwa inganya na Uganda ubusa ku busa mu mukino wabaye ku wa Mbere.

Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques, yatangaje ko kuri uyu mukino wa kabiri bafite intego yo gukuba kabiri imbaraga bari bakoresheje ubushize.

Ati “Turiteguye, imbaraga twakoresheje ku mukino wa mbere tugomba kuzikuba kabiri kuri uyu mukino wa kabiri. Turabizi ni umukino utoroshye kandi imikino ntabwo isa, turasabwa gukora cyane kurushaho.”

Byitezwe ko kuri uyu mukino, hakorwa impinduka imwe mu bakinnyi bashobora kubanzamo, Sugira Ernest agafata umwanya wa Iradukunda Bertrand wari wabanjemo kuri Uganda.

Kwizera Olivier arongera gutangira mu izamu, imbere ye hari Mutsinzi Ange na Manzi Thierry mu gihe ku mpande hatangira Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel.

Niyonzima Olivier na Kalisa Rachid bashobora kongera gutangira hagati inyuma gato ya Hakizimana Muhadjiri mu gihe batatu b’imbere ari Nshuti Dominique Savio, Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.Abakinnyi b’Amavubi bagezwaho ubutumwa bwa Perezida Kagame bubifuriza intsinzi ku mukino wa MarocMinisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaganirije abakinnyi b’Amavubi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *