Frank Lampard yirukanywe na Chelsea

Kuri uyu wa Mbere, umutoza mukuru wa Chelsea, Frank Lampard, yirukanywe kuri uyu mwanya kubera umusaruro mubi, ashobora gusimbuzwa Umudage Thomas Tuchel.

Lampard yatoje Chelsea mu mukino wa FA Cup yatsinzemo Luton Town ibitego 3-1 ku Cyumweru.

Sky yo mu Budage, yatangaje ko Thomas Tuchel wirukanywe na Paris Saint-Germain mu Ukuboza, ari we ushobora kwemezwa nk’umusimbura wa Frank Lampard.

Lampard yagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe y’i Londres muri Nyakanga 2019, mu mwaka we wa mbere w’imikino afasha Chelsa kubona itike yo gukina Champions League no kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup.

Yashyikigiwe na nyir’ikipe, Roman Abramovich, ku isoko ryo mu mpeshyi, Chelsea itanga asaga miliyoni 200£ ku bakinnyi barindwi bashya barimo Kai Havertz na Timo Werner baguzwe menshi.

Gusa, nyuma yo kumara imikino 17 adatsindwa mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Chelsea yatangiye kwitwara nabi. Kuva mu Ukuboza hagati, yatsinzwe na Everton, Wolves, Arsenal, Leicester na Manchester City.

Kuri ubu, iri ku mwanya wa cyenda muri Premier League nyuma y’imikino 19 imaze gukina, irushwa amanota 11 na Manchester United ya mbere mu gihe Liverpool ya kane iyirusha amanota atanu.

Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyabaye icya mbere mu gutangaza ko abakinnyi ba Chelsea babujijwe kugera ku kibuga cy’imyitozo kuri uyu wa Mbere mu gihe hataratangazwa umutoza mushya.

Lampard wakiniye Chelsea imyaka 14 kuva mu 2001, abaye uwa 10 wirukanywe na Roman Abramovich kuva aguze Chelsea mu 2003.

Abandi yirukanye barimo Claudio Ranieri, José Mourinho (inshuro ebyiri), Avram Grant, Luis Felipe Scolari, Carlo Ancelotti, Andre Villas-Boas, Roberto Di Matteo na Antonio Conte.Frank Lampard yirukanywe na Chelsea kuri uyu wa MbereLampard yaguriwe abakinnyi bahenze mu mpeshy, barimo Timo Werner, ariko umusaruro ukomeje kuba mubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *