Abakinnyi bitezweho Kugurwa n’ amakipe mu Isoko ryo Kugura Abakinnyi ku Mugabane w’ Uburayi Riza Gufunga imiryango uyu Munsi

Isoko ry’igura n’igurisha y’abakinnyi mu bihugu byinshi by’i Burayi rirafunga kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021 ku masaha atandukanye, aho hari abakinnyi bategerejweho guhindura amakipe.

Mu Bwongereza, ku makipe ya Premier League n’ayo muri English Football League, kugura birarangira saa saba z’ijoro ndetse ni nako bigenda muri Espagne n’u Bufaransa. Mu Budage ni saa moya z’ijoro mu gihe mu Butaliyani ari saa tatu z’ijoro.

Ubusanzwe, isoko ryo mu kwa mbere nta bakinnyi bakomeye ribonekaho ku buryo bahindura amakipe nk’uko bigenda mu mpeshyi, ariko hari igihe habaho gutungurana.

Nko kuri ubu, amakipe umunani muri 20 akina icyiciro cya Mbere mu Bwongereza niyo yamaze gusinyisha byibuze umukinnyi mushya muri Mutarama.

Bamwe mu bakinnyi bavugwa bashobora guhindura amakipe

Liverpool ishobora gusinyisha myugariro wo hagati

Mu rwego rwo gushaka igisubizo mu bwugarizi bwayo bwugarijwe n’imvune, byitezwe ko Liverpool isinyisha myugariro Ben Davies ukinira Preston kuri miliyoni 2£.

Ku mukino Liverpool iheruka gukina na West Ham, umutoza Jürgen Klopp yakoze impinduka ya 12 mu bwugarizi bwo hagati, aho Jordan Henderson yafatanyije na Nathaniel Phillips mu gihe Joel Matip, Virgil van Dijk na Joe Gomez bose bavunitse.

Byitezwe ko Davies w’imyaka 25, umaze gukina imikino 19 muri uyu mwaka w’imikino, yerekeza muri Liverpool abisikanye na Sepp van den Berg w’imyaka 19, utizwa Preston mu igurwa ry’uyu myugariro wo hagati.

Liverpool ishobora kandi gusinyisha Ozan Kabak wa Schalke, aho atizwa ndetse akaba yazagurwa. Bivugwa ko uyu mukinnyi w’imyaka 20 akorera ikizamini cy’ubuzima mu Budage.

Undi byari byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri iyi kipe ni Duje Caleta-Car ukinira Marseille, ariko byatangajwe ko amahirwe yo kuva mu Bufaransa ari make cyane.Ozan Kabak yitezwe muri Liverpool kuri uyu wa Mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *