Icyorezo cya COVID , Kibangamiye Ubutabera

Bamwe mu bakora umwuga wo kunganira abantu mu nkiko batuye mu mujyi wa Kigali, baravuga ko gahunda ya ‘guma mu rugo’ yababujije guhura nabo bunganira mu nkiko, bityo bakaba bakemanga ubutabera bahabwa mu gihe baburanishwa batunganiwe.

Hashize ibyumweru leta y’u Rwanda itegetse ko abatuye umujyi wa Kigali baguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19 cyari kimaze kwiyongera cyane mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Inzego nyinshi z’imirimo zahagaritswe, keretse nkeya zemerewe n’ubuyobozi zitanga serivise zihutirwa. Muri izo zemerewe gukora, urwego rw’abunganira abandi mu nkiko bazwi ntirurimo.

Abakora uyu mwuga bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bemeza ko byadindije imirimo yabo, ndetse bikaba bifite ingaruka kubifuza ubutabera.

Murangira Thiery uvugira Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yavuzeko mu rwego rwo kwihutisha ubutabera muri iki gihe kitoroshye, bashyizeho uburyo bushya abantu bifashisha batanga ikirego.

Yasobanuye ko ushaka gutanga ikirego ashobora guhamagara ku murongo ku 166 cyangwa bakarega bakoresheje ikoranabuhanga. Bashobora kandi kujya no ku kicaro cya RIB, ariko bakubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Nubwo bimeze bityo ariko, abunganira abantu mu nkiko basaba inzego zifata ibyemezo, ko zakongera ubwunganizi mu nkiko ku rutonde rw’imirimo imwe n’imwe yemererwa gukomeza gukora mu gihe hari gahunda ya ‘guma mu rugo’, kuko na bo bafite umurimo ukomeye wo kurwana ku burenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *