Ibidasanzwe mu gace ka Mpigi muri Uganda
UGANDA: Mpigi ni umujyi uri muri Central region, ikaba iri muri Mawokota County (Umurenge), Mu Karere ka Mpigi yo Hagati mu gihugu cya Uganda.
Mpigi izwiho ko ari agace gakungahaye mu by’ubucuruzi muri Uganda yo hagati. Muri ako Karere ka Mpigi, hagaragaye inzoka nini cyane yo mu bwoko bw’uruziramire (Python) , abaturage b’aka gace bakaba batekereza ko icyo gikoko kibafasha mu migisha ya buri munsi. Abo baturage ntibasigara inyuma mu kugaburira iyo nzoka y’uruziramire bayizanira amagi atagira ingano, inkoko n’amahene bya buri munsi ngo kuko bumva ko imigasha yose bayikesha iyo nyamashwa.
Biratangaje.
Inkuru J. SDK