Ibikorwa Byo Kwibuka Kizito Mihigo

Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), umuryango wari warashinzwe n’uwo muhanzi uvuga ko wateguye ibikorwa by’iminsi itatu byo kumwibuka mu kuzirikana umwaka umwe ushize apfuye.

Delphine Uwituze ukuriye KMP avuga ko iyo babishobora bari kumara icyumweru “kuko Kizito niwe ntwari yacu”.

Tariki 17 z’ukwezi kwa kabiri 2020 polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito yapfuye yiyahuye aho yari afungiye muri station ya police i Remera, ariko Uwituze uvuga ko yabonanye na Kizito umunsi umwe mbere, ibyo ntabyemera atyo.Itangazo rya KMP rigaragaza ko ibikorwa byo kwibuka Kizito bizarangwa n’ibiganiro, ubuhamya, indirimbo, na misa yo kumwibuka bitangira uyu munsi kuwa mbere nijoro kugeza kuwa gatatu.

Uwituze avuga ko ibi bikorwa bizabera kuri internet kuko abantu muri ibi bihe bya Covid birinda guhura ari benshi, kandi abazabigiramo uruhare ari abantu bari mu Rwanda no mu mahanga.

Kizito Mihigo ni umwe mu bahanzi bari bakunzwe mu Rwanda, yamenyekanye kubera indirimbo za kiliziya, indirimbo y’igihugu, indirimbo zo kwibuka, izivuga neza ishyaka riri ku butegetsi n’izivuga ku bumwe n’ubwiyunge.

Mu 2014 nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Igisobanuro cy’urupfu‘, Kizito Mihigo yanditse, mu gitabo cyasohotse nyuma y’urupfu rwe – ko iyi ndirimbo itishimiwe n’abategetsi bakuru, ndetse yabaye isoko y’ibibazo yaciyemo kuko yavuzemo ibyo abategetsi batifuza kumva kuri jenoside.

KMP yifuza iperereza ryigenga ku rupfu rwe

Kizito Mihigo ari kuririmba tariki 8 /12/2019, muri Cathédrale SaintMichel muri chorale Inyange za Mariya, ku isabukuru yayo y'imyaka 22

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda umwaka ushize bwatangaje ko “nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe n’ubugenzacyaha basanze urupfu rwe “rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho “.

Delphine Uwituze yavuze ko ari mu bantu babonanye ubwa nyuma na Kizito Mihigo umunsi umwe mbere y’uko polisi itangaza ko yapfuye.

Ati: “Banyemereye ko musura tariki 16 z’ukwa kabiri 2020, yagombaga kumpa bimwe mu bireba KMP kuko yari afunze.

“Ariko nk’uko babivuga nta gahinda gakabije yari afite katuma yiyahura, Kizito ni umuntu wakundaga ubuzima, kandi si ubwa mbere yari ahuye n’ibibazo, ndabivuga nk’uwamugezeho mu banyuma, si umuntu wari ufite ibitekerezo byo kwiyahura. Sinemera rero ibyo polisi yatangaje ko yiyahuye”.

Hari imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, abantu ku giti cyabo, n’umuryango wa Commonwealth basabye ko haba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

“Natwe nka KMP twifuza ko haba iperereza ryigenga, twifuza kumenya ngo yazize iki? ” – Uwituze.

Image result for kizito mihigo

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *