Idamange Iryamugwiza Yvonne Yatawe Muri Yombi

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne umaze iminsi avugwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibiganiro amaze iminsi acisha kuri Youtube.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamutaye muri yombi, rumukurikiranyeho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Idamange wagiye atambutsa ibiganiro birimo amagambo aremereye , yagiye avugwaho kenshi ko arimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Atawe muri yombi nyuma y’Igihe gito, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG isohoye itangazo riburira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika mu biganiro batambutsa kuko hari ibiri gutambuka muri iyi minsi bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi bikanatera intugunda muri rubanda.

Ririya tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana, ryagarukaga kuri iki kibazo.

Hari aho rigira riti “Hagenda hakoreshwa imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, zirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitesha agaciro, izikurura amacakubiri mu Banyarwanda, Kwangisha abaturage gahunda z’ubuyobozi bw’Igihugu, kubakangurira kwigomeka no gutera abaturage intugunda hagamijwe kubyutsa imidugararo.”
CNLG kandi yari yibukije abatambutsa ziriya mvugo ko hari ibyo bateganyirizwa n’amategeko arimo Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.
Muri iri tangazo ryasohotse tariki 05 z’uku kwezi kwa Gashyantare, hari harimo n’ibihano biteganywa ku muntu wahamijwe biriya bikorwa twavuze haruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *