Urutonde rw ababurirwa irengero rukomeje kwiyongera

Umusizi Innocent Bahati hashize iminsi aburiwe irengero, uwo babana avuga ko abo babonanye bwa nyuma mu mujyi wa Nyanza bamuheruka ababwira ko atashye.

Bahati ukiri ingaragu, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, ibisigo bye nka ‘Imana ya Sembwa’, ‘Urwandiko rwa Bene Gakara’ n’icyo aheruka gusohora yise ‘Mfungurira’, byarakunzwe kuri YouTube.

Junior Rumaga, na we ni umusizi ubana na Bahati i Kigali, ari gukurikirana iby’ibura ry’uyu yita inshuti n’umuvandimwe, yavuze ko kugeza ubu batarabona Bahati.

Ku ibura rya Bahati, umuvugizi w’urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda avuga ko iperereza rikiri gukorwa.

Rumaga avuga ko ku cyumweru tariki 07/02/2021 nimugoroga hari umuntu wari gusangira na Bahati kuri Hotel iri mu mujyi wa Nyanza.

I Nyanza mu ntara y’amajyepfo, Rumaga avuga ko bahafite urugo kuko bahafata nk’igicumbi cy’ubusizi ndetse bahafite umushinga wo “guhuza ibitekerezo by’abasizi batubanjirije”.

Ati: “Niho Bahati yari ari muri uwo mushinga, gusa ntiyari butindeyo kuko asanzwe ari n’umwarimu w’ikoranabuhanga muri Green Hills [Academy].”

Rumaga avuga ko uwo muntu yasangiye na Bahati nyuma akagenda, hanyuma haza abandi babiri nabo barasangira, ariko bigeze nijoro telephone za Bahati zivaho.

“Nagize ngo ni bimwe by’abasore wenda ntabuze aho yagorobereje, ariko mbajije abandi bo mu rugo rw’i Nyanza bambwira ko atatashye.

“Umunsi wakurikiyeho nabwo telephone ze ntizari ziriho, umuntu w’umusore rero kuba telephone ze zamara amasaha 24 zitariho bitera impungenge.”

Hashize iminsi ibiri nta makuru ye, Junior Rumaga avuga ko yagiye kubaza i Nyanza kuri ya Hotel, no gushaka abaherukana nawe, aba ngo bavuga ko batandukanye nawe ababwira ko atashye.

Ibi yabibwiye ubugenzacyaha (RIB), ariko kugeza ubu nta makuru mashya ku irengero rya Bahati we n’abo mu muryango we barabona.

Murangira Thierry, umuvugizi wa RIB, yagize ati: “Iperereza riracyakorwa, kugeza ubu nta byinshi twatangaza bitabangamira iperereza”.

Amagambo akomeye mu busizi bwe

Kuri Internet, hari bamwe bahuza ubusizi bwe n’ibura rye, bavuga ko mu bisigo bye – nk’igiheruka yise ‘Mfungurira‘ – avuga amagambo akomeye y’ibitagenda neza mu gihugu. Gusa umusizi babana avuga ko ibyo atari “umwanzuro”.

Rumaga ati: “Murandasi ni inzu imugaye aho n’uw’ijisho rimwe aza akavuga ibye, ibivugwa si ibintu nashingiraho. Murandasi ifite ukwishyira ukizana umuntu avuga uko abyumva ariko burya ibitekerezo byabo si imyanzuro.”

2019 – 2020: Abantu hafi 300 barabuze

Mu kwezi gushize mu nama mpuzamahanga ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR), Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutabera, yavuze ko u Rwanda rwavuguruye inzego zo gukurikirana ibyaha bituma n’ababurirwaga irengero bagabanuka.

Busingye yavuze ko hagati y’ukwezi kwa mbere 2019 n’ukwa cyenda 2020 izo nzego zabwiwe abantu 1,301 babuze ariko ko muri bo 1,124 baje kuboneka, gusa ko 291 n’ubu bataraboneka.

Muri iyo nama Busingye yavuze ko impamvu z’ababurirwa irengero ari:

“Ukwimuka kutandikwa kw’abava mu byaro bajya mu mujyi, kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu, guhunga imyenda [amadeni], ibibazo mu bashakanye, na bamwe mu bajya mu mitwe y’inyeshyamba mu bihugu bituranyi”.

Rumaga yavuzeko nta mpamvu muri izi cyangwa izindi yatuma Bahati aburirwa irengero, ndetse avuga ko ataba yaragiye hanze y’igihugu kuko imipaka igifunze kubera Covid-19.

Ati: “Mpagaze mu mfuruka y’abasizi, Bahati ni umuntu uzi kubana, yari umuntu ugira inshuti zitari nke, nta macenga yagiraga, yari umuntu wambaye ubusa ku mutima.

“Sintekereza ko yaba afite ayo macabiranya yo ku ruhande, ntayo muziho, nta muntu nzi wavugaga ngo Bahati ndamushinja iki ku buryo nakimuziza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *