Urukiko ruvuga ko ingingo z’uko rutagomba kuburanisha Rusesabagina nta shingiro zifite
Paul Rusesabagina n’abantu 20 baregwa muri dosiye imwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN byiciwemo abantu mu 2018 na 2019.
Mu mpamvu yatanze ku nzitizi ze, Rusesabagina yari yavuze ko nta bwenegihugu bw’u Rwanda afite, kandi uko yafashwe akagezwa mu Rwanda bidasobanurwa ndetse bidakurikije amategeko.
Leta ya Amerika yatangaje ko yavuganye n’iy’u Rwanda kuri uru rubanza, rukurikiwe cyane.
Yari yasabye ko urubanza rwe nk’umuturage w’Ububiligi rwohererezwa urukiko rw’ibanze rwo hafi y’aho atuye muri icyo gihugu.
Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko nta kimenyetso Rusesabagina agaragaza ko yiyambuye ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo buteganywa n’amategeko.
Bwavuze kandi ko kuba afite ubwenegihugu bw’Ububiligi nta mategeko abuza inkiko z’u Rwanda kumuburanisha ku byaha acyekwaho.
Urukiko ruvuga ko “rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Rusesabagina nta shingiro ifite” bityo ko rufite ububasha bwo kumuburanisha.
Uruhande rwa Rusesabagina wari wunganiwe na Gatera Gashabana na Rudakemwa Felix, uyu ni mushya mu bamwunganira, rwahise rutangaza ko rujuririye icyo cyemezo.
Me Gashabana yongeyeho ko uyu munsi kandi bafite izindi nzitizi bari butange uyu munsi.
Amerika yavuganye n’u Rwanda kuri uru rubanza
Kuwa kane, ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika byatangaje ko byavuganye “n’inzego zo hejuru cyane” i Kigali n’i Washington ku rubanza rwa Paul Rusesabagina.
Umuvugizi w’ibyo biro yabwiye abanyamakuru ati: “Twizeye ko imiburanishirize y’urubanza rwe ikwiye kuba irimo umucyo kandi itabogamye, yubahirije amategeko, kandi igendeye ku byemewe n’u Rwanda ubwarwo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Rusesabagina, wagiye kenshi yumvikana anenga ubutegetsi bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, afite uburenganzira bwo gutura muri Amerika.
Uyu yahawe igihembo gikomeye gitangwa na perezida wa Amerika hashingiye ku nkuru ye, itavugwaho rumwe, ko yarokoye abantu muri Jenoside mu Rwanda, inkuru yakinwemo filimi “Hotel Rwanda” yamamaye ku isi.