INKOMOKO YIZINA GASHYEKERO ( AGACE GAHEREREYE MUKARERE KA KICUKIRO

YANDITSWENA :NIRAHABIMANA ZIRIPA

: Inkomoko y’izina “GASHYEKERO

Gashyekero ni agace gaherereye mu murenge wa GATENGA ho mukarere ka Kicukiro.

Ahagana muri za 1970, niho GATENGA, Rebero…. Hari hatuwe n’aborozi benshi batandukanye, harimo abitwa Sefara, Sengabo n’abandi… Mugashyekero rero hari ikibaya kigizwe n’igishanga aho abahyumba bashoreraga amashyo, aho hantu niho hitwaga Gasho Ubundi izana ryaho ryari Gashokere kubera ko amatungo ariho yashokeraga Haba ubwo abashumba batonganaga, hanyuma bakihanangirizanya babwirana ngo ejo ntuzagaruke, hanyuma yabona uwo yambwiye kutagaruka aje ati: ndabona WASHYOKEWE, ubwo baba bahuje urugwiro bati tujye Mugashyekero

wakongeraho hakomeje guturwa n’abantu bashyokewe koko, kuko ako gace kiganjemo abasinzi, abanywatabi abadamu barwana n’abagabo, hakaba hari umwihariko w’aho bita muri MORUGE kubera uburyo hari abasinzi barangiye ninzoga za 200……

kuba kano gace ka GASHYEKERO kiganjemo abantu bateye batyo ahanini biterwa n,imiterere yahoo MUGASHYEKERO ni agace gatuye hafi cyane y,umugi kuko kagabanya umurenge wa GATENGA n,uwa GIKONDO ikindi ni ahantu ushobora kugenda muduce twinshi tugize umugi wa KIGALI ukaba ushobora gukora urugendo rutageze kwisah ugenda n,amaguru bitewe naho ugana kuba rero aka gace ka GASHYEKERO kari hafi yibice byinshi by,umugi wa KIGALI kandi hakaba horoshye guturwa bituma abantu baba baraturutse mubice byicyaro baje gushyaka ubuzima IKIGALI hanyuma bikagenda bibagora bagenda bakibera MUGASHYEKERO aho biborohera gukomeza gutura mumugi wa KIGALI binjyanye n,ubushobozi bwabo kandi bakanagumye gushyakisha mumugi wa KIGALI bitabasabye gutega .

turacyashaka uburyo twavugana n,ubuyobozi bw,akarere ka KICUKIRO ngo tubabaze ingamba ziterambere bafitiye kano gace bias naho kibagiranye birto tukazanaboneraho kubabaza imibare nyayo yabatuye muri aka gace kuko ubu kubera ubucukike binagoye kubamenya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *