Kabuga Félicien Ararembye

Urugereko rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwanzuye ko inama ntegurarubanza y’urubanza rwa Kabuga Félicien igomba kuba hifashishijwe uburyo bwo guhererekanya inyandiko, kubera ko Kabuga atameze neza.

Iyi nama ntegurarubanza yagombaga kuba yarabaye ku wa 3 Gashyantare 2021, ariko iza kugenda yigizwa inyuma bijyanye n’amabwiriza ya Guma mu Rugo yari amaze gushyirwaho mu Buholandi kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni nyuma kandi y’uko raporo ya muganga yo ku wa 5 Werurwe 2021, igaragaje ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza ku buryo bitamworohera gukora inama hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference, mbere ya 11 Werurwe.

Abacamanza baburanisha iki kirego kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe, bashyize ahagaragara inyandiko igaragaza ko bamaze gutekereza uburyo abunganira Kabuga n’Ubushinjacyaha bakora iyo nama hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa uburyo bw’inyandiko.

Urubanza rwa Kabuga ruzaburanishwa n’abacamanza batatu bayobowe na Perezida w’Inteko Iburanisha, lain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana ndetse na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Abacamanza bavuze ko uburyo bwiza ari uko inama zikorwa abantu bari kumwe zazongera kubaho ari uko zitekanye bijyanye n’icyorezo cya COVID-19 n’ibyago byo kuba abantu bakwanduzanya. Uburyo bwo guhura bwahise buhagarikwa, impande zose zemeranya ko zishobora gukoresha inyandiko.

Bategetse ko Ubushinjacyaha, Abaregwa n’Ubwanditsi bw’Urukiko bagomba kuba batanze mu nyandiko imyanzuro yabo, niba ihari, bitarenze ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2021. Izo mpande zombi zigomba gusubizanya igihe hari uruhande ruzaba rwagize icyo rugaragaza, bitarenze tariki 19 Werurwe 2021.

Mu gihe bizaba ngombwa, urukiko ngo ruzaba rwamaze gushyiramo imyanzuro yarwo hashingiwe ku bizaba byagaragajwe. Impande zombi n’Ubwanditsi bw’Urukiko byasabwe ko mu rwego rwo korohereza abarebwa n’iki kibazo, inyandiko zakorwa mu Cyongereza n’Igifaransa.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, aherutse kugaragaza ibyaha bivuguruye muri dosiye ya Kabuga Félicien.

Ni ibyaha byavuye kuri birindwi yashinjwaga mu minsi ishize, biba ibyaha bitandatu. Ibyaha bivuguruye Kabuga ashinjwa birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Félicien Kabuga yavutse mu 1935, muri Segiteri Muniga, Komine Mukarange muri Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *