Urukiko Rwanze Inzitizi Za Rusesabagina, Ahita Ajurira

Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwanzuye ko ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuvanaho icyemezo kimufunga by’agateganyo agasubira mu buzima busanzwe kuko yagejejwe mu Rwanda binyuranye n’amategeko, ashimuswe, nta shingiro ifite.

Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 ndetse Paul Rusesabagina yari mu rukiko. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro yahise avuga ko awujuririye.

Rusesabagina aregwa mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Nsengimana Herman n’abandi 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 5 Werurwe 2021, Rusesabagina yaburanye avuga ko ari mu Rwanda nk’ingwate kuko yashimuswe, asaba urukiko kumurekura, agasubira mu buzima busanzwe.

Yavuze ko ashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 96 mu gika cya gatatu yerekeye imanza z’inshinjabyaha, yarekurwa by’agateganyo kuko ku wa 26 Kanama 2020 yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

Rusesabagina yavuze ko akigezwa mu Rwanda yamaze iminsi ine ari ahantu, aboshye amaguru n’amaboko kandi agezwa mu Bushinjacyaha ntiyari yunganiwe.

Yasabye ko mu gihe urubanza rukiburanishwa mbere yo kwinjira mu mizi, yarekurwa.

Ubusabe bwe kandi Rusesabagina abushingira ku buryo bwakoreshejwe kugira ngo agezwe mu Mujyi wa Kigali, aho yavuze ko habayeho imikoranire hagati ya Bishop Niyomwungere Constantin n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ni ingingo yagiweho impaka ndende, ariko Ubushinjacyaha bwerekana ko atari ko bimeze kuko habaho gushimuta iyo hakoreshejwe imbaraga, kiboko mu gukura umuntu ahantu hamwe, ajyanwa ahandi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yashutswe kuko uwo bavanye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabisobanuye.

Bishop Niyomwungere Constantin watanze amakuru muri uru rubanza, yasobanuye uko yamushutse amugusha mu mutego watumye yisanga mu Rwanda, akagezwa imbere y’ubutabera.

Niyomwungere yasobanuriye urukiko uko yahuye na Rusesabagina n’uko yababajwe n’ibikorwa bye byo kwica abaturage, ahitamo gukora ibishoboka byose arafatwa kugira ngo abo ibikorwa bye byagizeho ingaruka bahabwe ubutabera.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe n’ibiteganywa n’amategeko n’impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina Paul atagejejwe mu Rwanda mu nzira zikoreshwa mu guhererekanya abanyabyaha, ariko ko yahageze ashutswe.

Rukomeza ruti “Nta kigaragaza ko hakoreshejwe ingufu cyangwa kuvogera ikindi gihugu. Kuba yarashutswe, binashimangirwa n’imvugo za Bishop Niyomwungere Constantin wavuze ko ari we wakoze amayeri yo kumugeza mu Rwanda.’’

Urukiko rwavuze ko hari inyandiko zerekana ko ari ihame mu mategeko ko ukurikiranyweho ibyaha, atavuga ko ataburanishwa yitwaje ko yafashwe binyuranye n’amategeko.

Rwavuze ko harebwe ibirebana n’amategeko n’ibyakozwe, imihango yose yakozwe byubahirije amategeko ndetse ko ibyo avuga ko yahamagajwe binyuranye n’amategeko nta shingiro bifite kuko no mu ibazwa ryo ku wa 31 Kanama 2020, yamenyeshejwe uburenganzira bwe, ahitamo kubazwa atunganiwe.

Bitewe n’ibyaha akurikiranyweho n’uburemere bwabyo, urukiko rusanga atarekurwa kuko n’impamvu yatumye bishyirwaho igihari.

Ruti “Kuba Rusesabagina Paul afunzwe y’agateganyo mu gihe urubanza rukiburanishwa mu mizi, ntibibangamiye uburenganzira bwe. Rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Paul yo gukurwaho icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo no gukuraho ibyakurikiyeho byose, nta shingiro bifite.’’

Nyuma yo gutangaza uyu mwanzuro, Umunyamategeko wa Paul Rusesabagina, Me Rudakemwa Félix, yahise avuga ko iki cyemezo akijuririye.

Ati “Turasaba ko iburanisha ry’urubanza ryaba rihagaze kugeza igihe bizakemukira.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *