Malawi : Ntabwo Iriya nyandiko ari iyanjye ( Sibomana )

Nyuma y’ inkuru yasohotse mu kinyamakuru INTAMBWE ejo hashize Tariki 12 /3 2021 ishingiye kunyandiko Ikinyamakuru Intambwe gifitiye copie yavugaga ko ari iy’ uwitwa Sibomana Jean Damascene utuye Mugihugu cya Malawi,wavugaga ko asabye imbabazi abanyarwanda ndetse yitandukanyije nibikorwa byose by, abarwanya ubutegetsi bw’ urwanda ndetse nyuma yo kubona iyo nyandiko Ikinyamakuru Intambwe kikaba cyari cyamushatse kuri nomero ya Telephone ye iri kuri iyo nyandiko ngo agire icyo abivugaho ariko ntabashe kuboneka kumurongo wa Telephone ,none kuwa 13 /3/ 2021 Ikinyamakuru Intambwe cyabashije kuvugana na Bwana Sibomana Jean Damacsene mumasa 08:26 kumasaha yo mu Rwanda .

Sibomana yatangiye abwira Ikinyamakuru Intambwe ko ntawahangana na leta kuko leta ari leta kandi ifite byose.

Ikinyamakuru Intambwe cyamubajije niba ibaruwa gifitiye copie imwitirirwa bivugwa ko yaba ariwe wayanditse yaba ariwe wabikoze. mumagambo ye asubiza agira ati ,nkuko nabikubwiye ntabwo mvuga byinshi Ntabwo umuntu yahangana na leta kuko leta Ni leta gusa icyo nakubwira iriya baruwa ntaho mpuriye nayo Ntabwo mbivugaho byinshi gusa ntabwo arinjye wayanditse .
Nkuko biri mumahame y’umwuga ko uwavuzwe munkuru afite uburenganzira bwo kwisobanura kubyamuvuzweho , bikaba ari nayo mpamvu Ikinyamakuru Intambwe gifashe umwanya ngo Cyisegure kuri bwana Sibomana wari wanditsweho atarabasha kuboneka ngo atange ibisobanuro kubyamuvugwagaho, nyuma yo kumva ibivugwa na Sibomana avuga ko atariwe wanditse iyo baruwa ubu hatangiye kwibazwa ibibazo bikurikira

  1. Ijambo ryakoreshejwe na Bwana Sibomana muguhakana inyandiko avugana n’ Ikinyamakuru Intambwe aho yirinze kuvuga byinshi gusa akavuga ko ntawahangana na leta kuko leta ari leta niryo kwibazwaho

Icya 2 . Byashoboka cyane ndetse ni n uburyo bukoreshwa cyane na leta y’ Urwanda mugushwanisha no gucamo ibice abayinenga bikozwe n’ inzego z’ iperereza ryayo aho bareba bamwe mubafite ingufu bagahimba amakuru bakanyura kuri umwe ,bakamubwira ko kanaka ubu yamaze kuyoboka ari wowe usigaye bakanyura kuri mugenzi wawe nawe bakamubwira ko kanaka nanone yayobotse bakanakubwira n’ ibyiza yagezeho ari wowe usigaye ibi bikaba bikorwa n’ inzego z’ iperereza rya Kigali murwego rwo gushwanisha babigambiriye abatavuga rumwe nayo kugirango buri muntu abeho yicyeka mugenzi we bityo ntihazabeho guhuza ngo bagire icyo bageraho .

Byanashoboka ko ubwo buryo bwaba aribwo bwakoreshejwe kuri Sibomana nubwo ntagihamya kibigaragaza ariko kuba ubwe yahakanye iyo nyandiko ntagushidikanya ko umugambi wari uwo guteranya abanyarwanda baba muri Malawi bikozwe n’ inzego z’ iperereza za Kigali. Dusanga ari aha buri munyarwanda kuba maso kumenya uwo yizera cyane kwirinda amarangamutima yo kuvuga ko umuntu mwiganye ,mwanyuranye mumashyamba ya Congo ,mukomoka mukarere kamwe Kibungo, Gisenyi, Ruhengeri, Kigali ,Butare cyangwa ahandi ,kuko nubundi batagutumaho umuntu uturutse kure ahubwo hakoreshwa umuntu ukuri hafi mufite ibyo muhuriyeho ubusha kukwizera.

Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *