Urukiko Rwanze ko Avoka Wa Félicien Kabuga Ava mu Rubanza

Urukiko rw’urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zatarangijwe n’urukiko rwa Arusha rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kuba uwunganira Félicien Kabuga, uyu yari yasabye kuva muri uru rubanza kandi Kabuga yavuze umusimbura.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere, Bwana Altit yandikiye urwo rukiko asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n’uwo yunganira hamwe n’umuryango we, nk’uko inyandiko ya UNIRMCT ibigaragaza.

Felicien Kabuga pleads not guilty to Rwanda genocide charges | Africanews

Altit yunganira Kabuga kuva mu mwaka ushize nyuma y’uko afatiwe mu Bufaransa akagezwa imbere y’inkiko zaho maze akohererezwa i La Haye mu Buholandi ahari ishami ry’urukiko mpuzamahaga rwa Arusha.

Inteko y’abacamanza batatu – Iain Bonomy, Graciela Susana Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, baburanisha uru rubanza, yasabye Emmanuel Altit gukora ibishoboka hakagaruka ikizere hagati ye n’uwo yunganira.

Kabuga w’imyaka 85, nk’uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga.

Mu kwezi kwa 11/2020 yasomewe ibyaha bya jenoside, ahawe umwanya Me Altit wari umwunganiye yagize ati: “…ndasaba ko mwemera ko nta cyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa.”

Baje gupfa iki?

Amakuru dukesha Radio BBC ni uko Umwanzuro w’urukiko rwa UNIRMCT watangajwe kuwa kane uvuga ko “Kabuga n’umuryango we basaba Bwana Altit guhabwa amabwiriza n’abo mu muryango wa Kabuga no kubaha uburenganzira ku nyandiko z’urubanza”.

Altit avuga ko abona Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza kandi gusangira amakuru n’abo mu muryango we “binyuranyije n’amabwiriza y’ibanga” ry’umwuga, nk’uko bivugwa n’inyandiko y’urukiko.

Iyi nyandiko ivuga ko Kabuga yemeje ko yifuza ko Altit asimburwa n’uwitwa Peter Robinson.

Urukiko ruvuga ko rwasanze nta ngingo zikomeye zisobanura kuvana Altit n’itsinda rye mu kunganira Kabuga, kuko ibyo yanze gukora “bigendanye n’akazi ke kandi ari amahame y’umwuga we.”

Ruvuga kandi ko abagize umuryango wa Kabuga “nta mwanya bafite muri uru rubanza” kandi umwunganizi washyizweho akishyurwa n’urwego rwa UNIRMCT ngo yunganire uregwa “adashobora no gukorera umuryango w’uregwa.”

Mu rubanza rwa Kabuga rwatangiye mu kwa 11/2020 i La Haye, umushinjacyaha yasabye urukiko igihe cyo kwitegura urubanza mu mizi.

Yasabye igihe cyo; ‘kongera kuvugana no gutegura abatangabuhamya, gutegura uko bazatanga ubuhamya bari mu Rwanda, guhindura dosiye mu Kinyarwanda’… Urubanza rwahise rusubikwa.

Urukiko, ubu rwategetse ubwanditsi bwarwo “kwemeza Bwana Altit nk’uwunganira Kabuga” washyizweho na UNIRMCT kandi ko “ubusabe bwo kumusimbuza bwanzwe”.

Rwanda: Félicien Kabuga arrested in France after 26 years on the run

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *