Malawi: Nta Muturage Wemerewe Guhutaza Impunzi!

Nyuma y’ icyemezo giha impunzi ziba hanze y ‘ inkambi ya Dzaleka mugihugu cya Malawi iminsi 14 yo kuba zasubiye mu nkambi itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ndetse n’ imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri icyo gihugu amashyaka n’ amashyiramye arenga 37 y’ impunzi z’ abanyarwanda yibumbiye mukitwa RBB nindi miryango itandakunye bagaragaje impungenge kuri icyo cyemezo. Basgyize igitutu kuri reta berekana ingaruka mbi zishobora guterwa nicyo cyemezo. Ku itariki ya 23/4/ 2021 minisitire ushinzwe impunzi muri icyo gihugu. yagiriye uruzindiko rw,akazi munkambi ya DZALEKA ibarurwamo impunzi zirenga ibihumbi 48 mugihe ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze ibihumbi 10.

Trafficking in Refugee Camp Malawi

NTABWO IMPUNZI ZABONYE ICYO ZARI ZITEZE KURI UWO MUNYACYUBAHIRO WAZISUYE

Nyuma yo guhabwa iminsi 14 igomba kurangirana nitariki 28/4/2021 impunzi zari ziteze ko mu ruzinduko minisitire yagiriye mu nkambi aza kongerera impunzi ziba hanze y’ inkambi igihe nkuko byari byagiye bigaragazwa ninzego zitandukanye zirimo itangazamakuru,abahagarariye impunzi nabandi bose bagiye bagaragaza ko iminsi 14 bahawe ari micye cyane.

Nyuma yo gusura inkambi ya DZALEKA akayitemberezwa ntajwi ry’ ihumure uwo munyacyubahiro yahaye impunnzi yababwiyeko ntagihinduka ku cyemezo cyafashwe ko impunzi zigomba gusubira mu nkambi. Yazvuze ko impunzi zose zigomba gusubira munkambi ku itariki yavuzwe kugirango hakorwe igenzurwa kukumenya ibyerekeye ibyangobwa byazo avugako icyemezo cyindi gishobora kuzasuzumwa nyuma ariko impunzi zasubiye munkambi ,

Nubwo minisitire atagaragaje neza ikibatera gufata ibyo byemezo ariko yabaye nkuca amarenga ko igihugu cya Malawi cyaba cyarabaye indiri y’ abantu bashobora kuba banjya guhungabanya umutekano mu bihugu by’ abaturanyi akavugako baherutse gufata abantu buzuye ama bus bashakaga kwambuka umupaka bagiye mu gihugu gituranyi ,nyamara ngo abafashwe nubwo bavugaga ko ari impunzi nta cyangombwa nakimwe bafite .

yongeyeho ko nta muturage wa Malawi numwe wemerewe kuzibeshya agira ibikorwa byo guhungabanya impunzi zageza icyo gihe zitaranjya munkambi avugako ibikorwa byose binjyane nicyo gikorwa bizagenzurwa n’ inzego za reta ,arizo urwego rushyinzwe abinjira n’ abasohoka mugihugu, police ,ndetse bakazafatanya na UNHCR. Yavuzeko umuturage wa MALAWI uzatekereza guhungabanya impunzi azabihanirwa bikomeye .

Obed Ndahayo

ICYO ABANTU BATANDUKANYE BAVUGA KURI KINO KIBAZO

umwe mubakozi ba UNHCR waganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE ariko ntiyifuze gutangazwa amazina yavuko kubwabo minisitire yatangaje ibyo yagombaga gutangaza yagize ati ; ntabwo ibintu byose binjya hanze ibiganiro kuri kino kibazo na reta ya MALAWI turabikomeje ikiriho nuko minisitire atakwica itegeko ngo atangazeko impunzi noneho azemereye kuba hanze y,inkambi mugihe itegeko ritabibemerera ,avugako reta ya MALAWI nk,igugu bari mw,igenzura ngo bamenye uburyo abantu bari muri kino gihugu bahatuye kuko hari benshi bitwa impunzi atari nazo. avugako ibyo byose bigomba kumenyekana impunzi ikaba impunzi muburyo buzwi abandi bari muri icyo gihugu muburyo butazwi bagasubizwa iyo baturutse ,avugako bitari gushoboka ko minisitire anjya mw,itangazamakuru ngo atangaze ko y,isubiye kucyemezo bari bafashe uno mukozi wa UNHCR yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko kubwabo ibyatangajwe na minisitire byo kwihaniza abanyagihugu kutazigera aho bahurira nishyirwa mubikorwa ry,icyemezo ari izira ya politike yo koroshya umwanzuro bari bafashe mbere .

yavuzeko ubwo byashyizwe mumaboko y,inzego za reta nubundi kandi zari zisanzwe mubuzima bwa buri munsi arizo zigenzura ubuzima bw,impunzi ntagikuba gikwiye gucika ,avugako impunzi zikwiye kubahiriza amabwiriza kandi ahashobora kuboneka ikibazo biteguye gukomeza gukurikirana ,avugako abandi ubwo uko bari basanzwe babigenza mugihe bahuye ninzego zishinzwe abinjira n,abasohoka mugihugu ariko barakomeza kubigenza.

ibi kandi banahura nibyatangajwe numwe mubayobozi b,impunzi z,abanyarwanda ziri mumugi wabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko nubwo minisitire atabagereye kungingo ngo ariko nanone kuba y,ihanije abaturage kutabahungabanya ngo birimo ihumure ,yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko impunzi zigomba kwigengesera umuntu akamenya uburyo yitwara kuko bisa naho ubu kwirukana muri rusange bitazabaho hubwo buri muntu ubu aranjya abazwa ibimwerekeye kugiti cye . yanongeyeho ko hari iyindi nzira barimo kugerageza ngo barebeko icyo cyemezo cyatambamirwa binyuze murukiko asaba impunzi gukomeza kwihangana no gukomera .

yanditswe na Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *