Impunzi zo muri Malawi n’abazifasha zibashimiye biturutse ku mutima.
Amasengesho n’ibikorwa byanyu byatumye Imana iha impunzi agahenge biciye mu Inkiko Nkuru zahagaritse ikemezo cya leta cyo kujyana impunzi 50,000 mu inkambi ya Dzaleka ubundi yagenewe abantu batarenze 10,000. Abacamanza bahagaritse itandukanya ry’imiryango, bahagarika ihohoterwa ry’abantu muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 banaha abana b’impunzi biga amahirwa yo kuzabasha gukora ibizamini mu ibyumweru bizaza kuburyo bazabasha gukomeza kwizera ubuzima bwiza buruta ubwo ababyeyi babo banyuzemo.
Nubwo ingamba zikiri nyinshi imbere yacu, twifatanye mugusingiza no gusenga Imana tunashimira abantu Imana ikoresha ikanayobora.
Dukomeze tuzirikane mu mitima, mu bikorwa no mu masengesho impunzi (muri Malawi, Congo-Kinshasa, Congo-Brazzaville ndetse nahandi henshi ku isi). Tubafashe mu gukangurira abandi ku ibibazo babayemo, kumenyekanisha amakuru yabo ndetse n’ibindi dushoboye.
Mudufashe iyi inyandiko muyigeze ku abantu bose, imishinga n’abanyamakuru mwari mwoherejeho inyandiko zo gutabara.
“Ubumuntu, amahoro n’urukundo bisakare kuri mwebwe” 🙏🏾🙏🏾🙏🏾
SOS Réfugiés
https://www.facebook.com/sosrefugies/