Urugomo Rukomeje Gufata Indi Ntera
Murukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mata 2021 ahitwa mu Gashyekero mu gace kazwi nka Morge Kwa Papa Kazungu, hakubitiwe umuturage kuburyo bukomeye ndetse bicyekwa ko yahasize ubuzima. Umuturage wakubiswe yitwa Habanabakize akaba afite abana babiri b abahungu. Yakubiswe mu masaha ya saa 4:00 za mugitondo ari gufata kamwe. Uwamukubise yamuturutse inyuma amukubita ikibando mu mutwe.
Uwamukubise yitwa Mudogo bivuga ko asanzwe yarananiranye ndetse yakubise n undi muturage. Yamukubise amutunguye imbangukiragutabara ikaba yahise imujyana ku bitaro bya Kacyiru gusa abaturage bakemeza ko ashobora kuba yavuyemo umwuka. Abanyerondo bo muri ako gace batungwa agatoki ko nabo bahohotera abaturage ndetse ko hari uwo bavunnye. Mugihe twandikaga iyi nkuru twagerageje guhamagara Police Station ya gikondo ntibyakunda.
Iyi nkuru turacyayikurikirana.
Umwanditsi: Ingabire Jolie