Malawi: Injection yari yatanzwe n’ urukiko rwa Lilongwe ku kirego cy’ abashoramari yakuweho.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Intambwe ava muri bamwe mubayobozi b’ impunzi n ababunganira mu mategeko aravuga ko icyemezo cyahagarikaga kujyana impunzi mu nkambi huti huti cyari cyatanzwe n, Urukiko Rukuru rwa Lilongwe bivuye kukirego cyari cyatanzwe numwe mubari bahagarariye abashoramari bwana Mukunzi Elie cyateshejwe agaciro ibi bimenyekanye mu gihe byari byitezwe ko umwanzuro w’ urukiko wagombaga kuzasomwa Ku itariki 26/5 /2021
Mu buryo butunguranye none ku itariki 25 / 5/2021 imyanzuro y, urukiko rukuru rwa Lilongwe Ikinyamakuru Intambwe kibashije kubonera copy ikaba ishimangira icyemezo cya reta ya Malawi ko impunzi zikwiye kunjya munkambi ya Dzaleka.
Nyuma yicyo cyemezo harakurikiraho iki?
Mu kiganiro kigufi Ikinyamakuru Intambwe kigiranye ni umwe mubahagarariye impunzi ziba hanze y’ inkambi abwiye Ikinyamakuru Intambwe ko impunzi zidakwiye gukuka umutima cyangwa ngo bahahamuke kuko urugendo rukiri rurerure. Yagize ati : nibyo twamenyeshejwe imyanzuro n’ utwunganira mu mategeko ubu twayishyikirijwe, gusa injection yateshejwe agaciro ni ikirego cyari cyatanzwe n’abahagarariye abacuruzi ,gusa hari indi injection yatanzwe mu rukiko rwa Blantyre ikaba yaratanzwe kubari bafite imyenda muma bank.
Ubu yo iracyafite agaciro kuko itaraburanwa kandi ireba impunzi zose ikindi twatanze ibirego bindi harimo icyabashakanye n’abanyagihugu ndetse nicyabafite token. Yongeyeho Kandi ko na kino cyemezo bagiye kukijuririra mu rukiko rw’ ikirenga ndetse izo dossier zose zikazavangwa.
Uyu muyobozi yasabye impunzi gutuza no gukomeza kwitwara neza zibanira neza abanyagihugu asaba kandi kwirinda impuha z’ abantu cyane cyane abakoresha ama audio, asaba impunzi ko zanjya zikurikira amakuru bahabwa n’ inzego zibahagarariye akanyuzwa munzira basanzwe babagezaho amakuru kuko ariyo aba yizewe cyangwa mubinyamakuru byemewe bizwi .
Tuzakomeza kubagezaho ibya kino kibazo kugera kigeze kumusozo.
Obed Ndahayo