Rwanda: Abatavugarumwe na leta bandikiye Paul Kagame

Bernard Ntaganda na INGABIRE Victoire barashinja Leta gutanga amakuru  atariyo ku cyorezo cya Coronavirus | Indorerwamo

Amashyaka abiri atavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda avuga ko yandikiye Perezida Paul Kagame inyandiko bise ‘urwandiko rw’inzira’ ivuga uko babona “hakemurwa ibibazo by’ingutu u Rwanda rwaciyemo” byagejeje ku byo rukirimo.

Nkuko tubicyesha BBC Gahuzamiryango, Amashyaka ya PS-Imberakuri na Dalfa Umurinzi, yombi ataremerwa n’amategeko mu Rwanda, yatangaje iyi nyandiko y’impapuro 10 kuri uyu munsi w’ubwingenge mu Rwanda.

Si ubwa mbere aya yandikiye umukuru w’igihugu, ariko ubutegetsi bw’u Rwanda ntibukunze gusubiza ibisabwa n’aya mashyaka atavugarumwe nabwo.Victoire Ingabire ukuriye Dalfa Umurinzi yagize ati: “Iyo usaba nturambirwa… kandi abayobozi nabo ubundi bafite inshingano zo gutega amatwi abo bayobora.”

Aya mashyaka avuga ko ibibazo u Rwanda rwaciyemo kuva ku butegetsi bwa cyami na za repubulika, “bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi yagiye irangwa no kwimakaza ukwironda no gukumira bamwe mu Banyarwanda.”

Avuga ko kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, gusimburana ku butegetsi byagiye birangwa no kumena amaraso, “igihe kikaba ari iki cyo gusenya urwo ruziga rwo gusimburana ku butegetsi binyuze mu mvururu.”

‘Urwandiko rw’Inzira’ rwabo rusaba ko hakwiriye kuba ibiganiro “bidaheza” hagati y’ubuyobozi bw’igihugu, imiryango idaharanira inyungu za politiki n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bafashijwe n’ibihugu by’inshuti.

Aya mashyaka avuga ko ibyo biganiro byakwibanda ku;

  • Kumvikana kuri demokarasi iboneye u Rwanda
  • Kubaka igihugu kigendera ku mategeko
  • Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda
  • Kwiga uko ubukungu bwasaranganywa muri bose no mu Turere twose tw’igihugu n’ibindi

Aya mashyaka avuga ko ibiri muri iyo nyandiko yayo ari “ibuye fatiro ryizeza ahazaza heza h’u Rwanda”, kandi “bisaba ubushake bwa politiki bw’ubutegetsi buriho” ngo bishyirwe mu ngiro.

Mu itangazo yasohoye, aya mashyaka avuga ko Perezida Paul Kagame “ariwe ugomba gufata iya mbere” mu gushyira mu bikorwa urwo ‘rwandiko rw’inzira’, akavuga ko “byaba umurage mwiza yaba ahaye igihugu”.

Kuki batangaje ibi uyu munsi

Aya mashyaka avuga ko yashyikirije inyandiko yabo ibiro by’umukuru w’igihugu tariki 23 z’ukwezi gushize, ariko yahisemo gutangaza iyi nyandiko kumugaragaro kuri uyu munsi w’Ubwigenge.

Gutangaza iyi nyandiko uyu munsi byongera kwerekana ko ayo mashyaka aha agaciro kanini uwo munsi w’Ubwigenge.

U Rwanda n’u Burundi byaherewe rimwe ubwigenge ku Bubiligi kuri iyi tariki mu 1962, u Burundi buracyawizihiza mu birori, none i Bujumbura byitabiriwe na minisitiri w’intebe w’u Rwanda.

Mu Rwanda, nubwo uyu munsi ari uw’ikiruhuko ntabwo wizihizwa mu birori, ubutegetsi bwahisemo kwizihiza umunsi wo Kwibohora wa tariki 04/07 ubwo FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi i Kigali mu 1994.

Abakuriye ariya mashyaka bakunze kumvikana banenga ko umunsi w’Ubwigenge mu Rwanda “wasimbujwe indi minsi ijyanye n’ihinduka ry’ubutegetsi”.

Leta yo ihakana ko uyu munsi wibagiranye ahubwo ko iyi minsi “yizihirizwa mu birori bimwe kuko yombi ikomeye mu buzima bw’igihugu kandi yegeranye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *