Bikomeje Guhindura Isura Muri Kenya!

Kenya: Can William Ruto secure support from Mount Kenya in time for 2022?

Amakuru dukesha BBC ni uko abari bagiye kujyana nawe bavuze ko Visi Perezida William Ruto yamaze amasaha atanu n’igice ku kibuga cy’indege i Nairobi “asuzugurwa”, birangira abujijwe kujya mu ruzinduko bwite muri Uganda.

Ku wa mbere nijoro, Ruto yari ayoboye itsinda ry’abantu umunani bari bagiye kurira indege bwite y’ubucuruzi kuri Wilson Airport mu mujyi wa Nairobi igiye i Kampala.

Depite Ndindi Nyoro, umwe mu bari bajyanye na Ruto bo baretse bagakomeza, yabwiye abanyamakuru ageze muri Uganda ko “atigeze abona VP [Visi Perezida]asuzugurwa kuri uru rugero”.

Nyoro avuga ko hari aho basabye Ruto icyangombwa cy’amavuko, “ubundi indangamuntu ye, n’ibaruwa ivuye ku mukuru.”

Amaherezo Ruto yangiwe kugenda, abo ku ruhande rwe bavuga ko babwiwe n’abategetsi ko ari “amabwiriza yaturutse hejuru”, ariko aho hejuru batazi aho ari ho.

Abo ku ruhande rwe bavuga ko amategeko adategeka Visi Perezida wa Kenya gusaba uburenganzira bwo kuva mu gihugu igihe agiye mu rugendo bwite.

Nyuma yo kwangirwa kugenda, Ruto yanditse kuri Twitter ati: “Nta kibazo…reka tubirekere Imana”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *