Nsengimana Théoneste ufite umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV yasabye kurekurwa
Nkuko tubicyesha igihe.com, Nsengimana Théoneste ufite umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV, ukurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha yasabye urukiko kumurekura ngo kuko ibyo yakoze ari amakosa y’umwuga aho kuba icyaha.
Mu Ukwakira 2021 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nsengimana akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Mu Ugushyingo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Nsengimana afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri gereza.
Iki cyemezo kandi cyafatiwe na bagenzi be barindwi biganjemo abari abayoboke b’ishyaka ritemewe rya Ingabire Victoire Umuhoza ryitwa Dalfa Umurinzi.
Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, urukiko rwumvise ubujurire bwabo kuri uyu mwanzuro wo gufungwa iminsi 30.
Nsengimana ubwo yatangiraga kwiregura ku bujurire bwe yabwiye Urukiko ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho yahise asaba ko arekurwa kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza hufungwa.
Uyu mugabo yabwiye Urukiko ko niba hari n’amakosa yakozwe ko yari kuyakurikiranwaho n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Urukiko ko ibyo Nsengimana avuga ari ukujijisha. Buti “Nsengimana ntabwo yakoze amakosa y’umwuga w’itangamakuru ahubwo yakoze ibyaha.”
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Nsengimana abicishije ku kinyamakuru cye Umubavu TV yakoze ibiganiro bitandukanye yemeza ko Umuhanzi Kizito Mihigo yishwe atiyahuye.
Bwakomeje buvuga ko Nsengimana yagiye agaragaza ko Paul Rusesebagina Paul, Idamange na Mushayidi bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti “Nsengimana yarabeshye cyane kuko abo yavuze ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bose bakatiwe n’inkiko kuko bahamwe n’ibyaha. Turasaba ko Nsengimana yakomeza gufungwa icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kikagumaho.”
Uretse Nsengimana, abaregwa bose mu bujurire bwabo babwiye urukiko ko bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Urukiko ko ifatwa ry’abaregwa ndetse n’ibazwa ryabo ryubahirije amategeko.
Bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abaregwa bose uko ari umunani bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha icyenda, umucamanza yanzuye ko umwanzuro ku bujurire bw’abaregwa wo gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze uzatangazwa ku wa 21 Ukuboza 2021, saa Cyenda.