Urubanza rwa Rashid Rwimuriwe Umwaka utaha

RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid - Kigali Today

Nkuko tubikesha igihe.com Urubanza ruregwamo Hakuzimana Abdul Rashid rwasubitswe, nyuma y’ubusabe bwe bwo kuburanira mu rukiko aho kurukomeza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hakuzimana Abdul Rashid aregwa icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gukurura amacakubiri muri rubanda n’icyo gukwirakwiza ibihuha.

Tariki ya 23 Ukuboza 2021, ni bwo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hari hateganyijwe kubera urubanza rw’ubujurire rwa Hakuzimana Abdul Rashid.

Hakuzimana yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo ku wa 22 Ukwakira 2021 cyo kumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe hagikorwa iperereza ku byo akurikiranyweho.

Uyu mugabo w’imyaka 53 yagaragaje ko atanyuzwe n’umwanzuro w’umucamanza.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho bikekwa ko yakoze abicishije ku mbuga nkoranyambaga harimo n’urwo yari yarashinze yise “Rashid TV’’.

Hakuzimana Abdul Rashid usanzwe wunganirwa mu mategeko na Me Rudakemwa Jean Félix, kuva yatabwa muri yombi na RIB yaburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo asaba urukiko ko rwamurekura kuko nta cyaha yakoze cyamujyana muri gereza.

Ubwo umucamanza yari agiye gutangira iburanisha ryo ku wa Kane yavuze ko urukiko rwabonye ibaruwa ya Hakuzimana isaba ko yajyanwa mu rukiko akaba ariho aburanira aho kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu Mucamanza yavuze ko ubusabe bwa Hakuzimana buzafatwaho icyemezo na Perezida w’Urukiko kandi akaba adahari kuko ari mu mahugurwa y’abacamanza.

Perezida w’iburanisha yahise yimurira urubanza umwaka utaha ku wa 20 Mutarama 2022, saa Mbili z’igitondo.

Hakuzimana Abdul Rashid yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 28 Ukwakira 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *