RWANDA: CHOGM URUSYO KU MITWE YA RUBANDA IGOKA
urwanda ni kimwe mubihugu bihuriye mumuryango w,ibihugu byakoronijwe n,abongereza cyangwa ibihugu bikoresha icyongereza ,ni igihugu cyagiye muri uwo muryamgo nyuma yaho FPR ifatiye ubutegetsi kurwanira kuba muri uno muryango bikaba byarasize binegekeje ireme ry,uburezi mu rwanda aho abategetsi b,urwanda bahise bihutira gushyira amasomo yose yigwaga mu rwanda mururimi rw,icyongereza ibyo bibaho mugihe hari hasanzwe hatangwa amasomo m,ururimi rw,ikinyarwanda n,igifaransa , amasomo yashyizwe mucyongreza mugihe nt,abarimu bari bahagije bari bazi urwo rurimi biza gutuma abanyeshuri batangira gupfunyikirwa amazi nuko ireme ry,uburezi rigenda nka nyomberi.
nyuma yo gukoresha ingufu nyinshi ngo urwanda rwinjire mumuryango wa CHOGM rwaje kubigeraho , ibyo ubutegetsi bwizezaga abturage bazungukira mukuba muri uwo mu ryango nabyo barabitegereje baraheba icyo bakuyemo ni ugutakaza ireme ry,uburezi ibyo byagize ingaruka zo kuba abagiye barangiza amasomo usanga ntarurimi na rumwe azi neza kuburyo umuntu arangiza kaminuza atazi ,ikinyarwanda , icyongereza cyangwa igifaransa bikaba ari nako bimwze kw,isoko ry,umurimo kuko abakora mubikorwa bitandukanye ntabumenyi baba bafite ndetse bamwe bakaba badatinya guhamya ko CHOGM abo yaba yarunguye ari abategetsi kuko aribo bazi icyo bungutse.
CHOGM MU RWANDA
Ikinyamakuru cyitwa “Nation State” Journal of International Studies mu nimero yacyo ya 01, Volume 04 cyo muri Kamena 2021, cyasobanuye ko u Rwanda mu kwinjira mu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’u Bwongerenza Commonwealth, rwari rugamije kuva mu bwigunge no kwagukira hirya no hino ku Isi.
Umuryango Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 bituwe n’abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500(bakaba bangana na 1/3 cy’abatuye Isi), ndetse uyu muryango ukaba ari uwa kabiri ku Isi mu bunini nyuma y’Umuryango w’Abibumbye UN.
Umuryango Commonwealth uyobowe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, ukaba ugendera ku mahame ahora avugururwa buri myaka ibiri mu Nama yiswe CHOGM(Commonwealth Heads Of Governments Meeting), yitabirwa n’Abakuru b’ibihugu 54 biwugize.
U Rwanda rwasabye kwinjira muri Commonwealth mu mwaka wa 2007, nyuma yo kubyemererwa muri 2009 rwahise rutangira kwigisha mu rurimi rw’Icyongeza guhera mu mashuri abanza kugera muri Kaminuza.
Biteganyijwe ko CHOGM izabera i Kigali guhera tariki 20 Kanama 2022
nyuma y,imyiteguro ikomeye yo kwakira inama chogm iri muzikomeye kw,isi ikaba inama yari imaze gusubikwa inshuro ebyiri ariko ubu bikaba byaramaze kwemezwa ko izabera ikigali ikinyamakuru INTAMBWE cyanyarukiye ikigaki maze kiganira n,abaturage batandukanye batubwira uko ubuzima buhagaze ,benshi mubaganiriye n,ikinyamakuru intambwe bifuje ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga kumpamvu z,umutekano wabo .
umubyeyi uri mukigero cy,imyaka nka 50 ikinyamakuru intambwe cyahimbwe MARIYA k,umpamvu z,umutekano we aganira n,ikinyamakuru intambweaho atuye mumurenge wa NIBOYI yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE uretse IMANA yonyine ariyo ikwiye kubatabara ngo naho ubundi iyo CHOGM yaje ari icyorezo kiruta covid`19
MARIYA{ izina yahimbwe} yagize ati : ubu ubuzi bwahagaze mumugi wa kigali ,amashyuri yahagaze imikwabu ihoraho ,abantu barimo kuburirwa irengero ,ubu ntabwo bashaka umuntu usa nabi mumugi ushobora ubasaebya mbese ubu twongeye gufungiranwa mungo ntabwo bimeze neza ,barashaka ko abashyitsi bazabona abanu bintoranwa gusa mbese CHOGM ni urushyo baje kugereka k,umitwe ya rubanda igoka.
uwitwa MATAYO nawe ( izina yahimbwe ) yabwiye ikinyamakuru intambwe ko bo nka rubanda igoka basanzwe batunzwe no guca inshuro batazi uko uko bagiye kubaho, yagize ati ; nkanjye mubuzima busanzwe ndi umufundi nkora ibiraka byo kubaka nkabasha kubona igitunga umuryango ubu rero ubuzima bwahagaze mumugi ntabwo tugomba kugaragara hanze ngo abashyitsi batazatubona ntabwo tuzi uko tugiye kubaho IMANA idutabare rwose .
amashyaka atavuga rumwe n,ubutegetsi mu rwanda nayo yasohoye itangazo ,ayo mashyaka ni ps,imberakuri uruhande rwa maitre NTAGANDA BERNARD ndetse na DALFA UMURINZI rya MADAME INGABIRE VICTAIRE ayo mashyaka mw,itangazo yasohoye yamaganye yivuye inyuma ihohoterwa abaturage batangiye gukorerwa hitwajwe CHOGM ano mashyaka akaba atanga urugero rw,itangazo ryasohowe na minisitere y,uburezi rihagarika amashuri yose ari mumugi wa kigali mugihe cy,inama ya CHOGM ano mashyaka akaba abiifata nko kwibonekeza ngo bagaragare neza imbbere y,abashyitsi nyamara ngo ibibazo byugarije rubanda igoka abaturage batandukanye mu rwanda ubu bakomeje kwibaza uko baza kubaho mugihe bari batunzwe no guca inshuro ,ikinyamakuru intambwe kizakomeza kubakurikiranira ibinjyanye n,inama ya CHOGM mu rwanda .
yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)