KIGALI : M,UMUDUGUDU WA RAMIRO BISHIMIYE UMUGANURA BASANGIRA N,ABAYOBOZI

kw,itariki 5 zukwezi kwa 8 ni umunsi abanyarwanda bizihizaho umunsi w,umuganura ,usanga kuri uwo munsi abanyarwanda mubice bitandukanya bagira ibikorwa byo guhura n,ubuyobozi bagasangira k,umusaruro wibyo baba barejeje ,ikinyamakuru intambwe cyanyarukiye m,umudugudu wa RAMIRO m,UKAGALI ka KARAMBO ,UMURENGE WA GATENGA akarere ka KICUKIRO ,muri uwo mudugudu wa RAMIRO w,umuganura wateguwe kandi wizihizwa muburyo bunogeye ijisho aho abaturage n,abayobozi basabanye bigatinda

usibye ubusabane bwo gusangira umusaruro kwabaye hagati y,abaturage b,umudugudu wa RAMIRO hanatangiwe ubutumwa butandukanye bwo kwibutsa abanyarwanda umuco wabo ariwo ushimangira ubumwe bwabo ,

umwe mubaturage waganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE wari witabiriye ibirori by,umuganura yavuze ko bishimye cyane yagize ati ;njyewe ndi muto ntabwo nari narigeze ndya umutsima w,amasaka ariko twawuriye tubwirwa ko ryari ifunguro ryiza cyane abakurambere bacu bafunguraga mbese twahigiye byinshi cyane twishimye

kuruhande rw,ubuyobozi umuyobozi w,umudugudu wa RAMIRO yahaye ikaze abashitsi n,abasangwa munteruro igira iti; muze dusangire tuganuzanye , yasobanuye ko insanganyamatsiko yuwo munsi ari ubumwe muri RAMIRO yunzemo ko ibi bishimangira umuco nyarwanda n,ubumwe bwacu ,yagize ati cyera barasaniraga abana bakanywa amata abakuru bakanywa amarwa bakishimira ibyo babaga baragezeho.

umuyozi,w,AKAGALI ka karambo yashimye uburyo bishimiye ,umuganura anabasaba gukomeza kwimakaza umuco w,abanyarwanda ,abaturage bishimiye cyane kubona umutsima w,amasaka bakunze kwita RUKACARARA ,umuganura waranzwe n,ibyishimo habayeho no kwidagadura mumbyino nyarwanda.

yanditswe na :NTIRENGANYA jeanDAMOUR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *