Malawi: Urubanza rw’ Impunzi na Leta Rugiye Gusubukurwa

Mu mwaka ushize uwari Minisitiri w umutekano yari yahaye impunzi zikorera mu migi iminsi 14 yo kuba zasubiye mu nkambi. Iki cyemezo ntikishimiwe n impunzi zitabaza inkiko bitewe n impamvu zitandukanye zirimo ko hari abashakanye n’ abanyagihugu  hari abari bafite imitungo idashobora kwimukanwa byoroshye ndetse hari n abafite ibyangombwa byemewe byo gutura muri Malawi. Ibi nibyo byatumye impunzi ndetse n abandi bacuruzi batandukanye bafite ubwenegihugu bw ibindi bihugu bitandukanye bitabaza urukiko ngo rubarenganuro kugirango batagirwaho ingaruka n icyo cyemezo. Urubanza rwarabaye ruza gusubikwa ubu nibwo rugiye gusubukurwa. Umwe mu bayobozi b’ impunzi waganiriye n Ikinyamakuru intambwe nyuma yo kubona iyo baruwa dufitiye copy, Twamubajije uko bakiriye iki cyemezo cy uko urubanza rugiye gusubukurwa, nyuma yo kudusaba kudatangaza amazina ye kuko atariwe ushinzwe kuvugira impounzi yatubwiye ko bamenyeshejwe ko uru rubanza rugiye gusubukurwa ko kandi bari kwitegura n ibimenyetso byose. Yaboneyeho gusaba impunzi zose kubaba hafi mu guharanira uburenganzira bwabo.

Tuzakomeza kubamenyesha uko bizagenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *