RWANDA : RMC UMUGAMBANYI WABANYAMAKURU AHO KUBABERA UMUVUGIZI

mu RWANDA kuva mu 1994 genocide irangiye ndetse ubutegetsi budafatwa na FPR inkotanyi nyinshi munzego z,igihugu zabuze ubwigenge aho ubuzima bw,igihugu bwose bwagiye mumaboko yishyaka FPR byumwihariko perezida KAGAME akaba ariwe ugenzura ubuzima bw,igihugu . kubaho muri ubu buzima byatumye akarengane kaba umuco mu RWANDA umuturage abura ubutabera ,itangazamakuru ryakamuvugiye riramirwa ndetse abanyamakuru bamwe baricwa abandi barafungwa ,abashoboye guhunga barahunga utibagiwe abagiye bakubitwa imitarimba ,aha twavuga abanyamakuru b,ikinyamakuru UMUSESO ,UMUVUGIZI ……

habayeho igitutu cy,amahanga kuri reta y,URWANDA aho basabwaga kurekura itangazamakuru ngo ryigenge ibi byatumye reta y,urwanda isanze ikunda kugaragara neza muruhando mpuzamahanga ishyiraho urwego rw,abanyamakuru bigenzura ,RWANDA MEDIA COMMISION (RMC) uru rwego runjyaho abanyamakuru bari barembejwe n,inkoni no gufungwa nk,inzugi babyiniye kurukoma ndetse urwo rwego rushyirwa mubiganza by,abanyamakuru aho kw,ikubitiro rwayoborwaga na FRED MUVUNYI ( ubu ni impunzi) uru rwego rugitangira rwabaye umuvugizi w,abanyamakuru karahava ndetse akanyamuneza kongera kugaragara k,umasura y,abanyamakuru aho uru rwego rubifashijwemo naba comiseri barwo bari inyangamugayo ukongeraho abanyamategeko barwo bagiye bacyemura imanza nyinshi cyane aho ntamunyamakuru wari agifungwa azira amakosa arebana nakazi ke kuko rwahuzaga abanyamakuru nabo bafitanye ibibazo bakabicyemura muburyo bukurikije umwuga kuburyo urega nuregwa bose bagendaga banyuzwe ,

RMC MWISURA NSHYA Y,UBUGAMBANYI

nkuko twabigarutseho rmc rwari urwego rwavugiraga kandi rugakurikirana abanyamakuru kuburyo bamwe mubakurikirana itangazamakuru mu rwanda bahise bagira icyizere ko itanagazamakuru mu rwanda ryaba rigiye kwigenga ,njyewe Obed Ndahayo wandika ino nkuru nshobora kuba ndi umunyamakuru wakurikiranywe kandi ngafashwa na RMC inshuro nyinshi ingero ni nyinshi ubwo nakoraga mukinyamakuru INGENZI nanditse inkuru kuri umwe mubakirisito b,abadivantisite waje kundega muri police ndetse DOSSIER iza kugezwa mubushinjacyaha ,aho hose nanjyagayo mperekejwe n,umunyamategeko wa RMC witwa KAREMA aho hose RMC yagiye yitambika ,narezwe na hotel cledo ,ndetse RMC yampaye ubutabera ubwo twahohoterwaga na FRANSIS HABUMUGISHA turi mukazi ingero ni nyinshi cyane .

uru rwego rwavugiraga abanyamakuru rwaje guhinduka umwaku ubwo FPR yabonaga ko itangazamakuru ritangiye kwigenga mukurusenya bahereye k,umutwe uwari umuyobozi bamuteza bamwe muba commiseri batangira kumushinja ibyaha ibyatumye bwana FRED MUVUNYI yerekeza iyubuhungiro ,bamwe muba commissaire batesheje umurongo FRED twavugamo nka INGABIRE MARIE EMACULE ….

Kkuva FRED yahunga RMC yasigaye kw,izina gusa isigara ari ishami rishinzwe kugenza abanyamakuru no kubagambanira muri reta .

ubu RMC iyoborwa na bwana BARORE CRIOPHAS utagira icyo yica cyangwa ngo akize,

BAMWE MUBANYAMAKURU BARI KURUSYO KUBERA RMC

ubu urwego rwabanyamakuru bigenzura rwakabaye ruvugira abanyamakuru nirwo rubagambanira muri reta ,aha twavuga nka NKUSI UWIMANA AGNES uno mubyeyi uzwi cyane mw,itangazamakuru ry,urwanda ubu arabuzwa amahwemo ndetse akandagazwa na bamwe muba comiseri by,umwihariko INGABIRE ,uyu NKUSI AGNES yanamaze kwamburwa na RMC ikarita y,ubunyamakuru k,umpamvu zidasobanutse ,uwitwa THEONESTE NSENGIMANA wa UMUBAVU , ubu araborera muri gereza k,ubugambanyi bwa RMC ,umubare ni munini twavuga nka dr , KAYUMBA Clistophe uyu benshi muri twe ubumenyi dufite mw,itanagazamakuru niwe tubucyesha kuko yadukoresheje amahugurwa atandukanye ugezweho wa vuba ni uwitwa NTIHABOSE DIEDONE bakunda kwita DODOS mperutse gutungurwa ubwo nasomaga ibinyamakuru byo mu rwanda aho byanditse bivuga ko hari umusore ufunzwe azira kwiyita umunyamakuru ,

icya mbere cyantunguye ni ukubona abanyamakuru bazi neza ko DODOS ari umunyamakuru ( nubwo hari byinshi atatunganyaga mubunyamwuga ) ariko kwandika ko uwo muntu afunzwe azira kwiyita umunyamakuru,ndetse na RMC ikemeza ko uwo muntu atari umunyamakuru ibi byarantunguye cyane ,uyu DODOS NUBWO adafite ubuhanga mugutangaza amakuru yari umuhanga mugutara amakuru no kuyamenyesha bagenzi be ndetse benshi muri twe yagiye atumenyereza gutara amakuru ,kuba uno musore afunzwe azira kwiyita umunyamakuru bamwe mubanyamakuru bazi ko ari umunyamakuru nabo bagatangaza ko uwo muntu yiyitaga umunyamakuru ndetse RMC nayo akamwihakana nyamara uwo muntu yarigeze kugira ikarita yabo ibi bifatwa nk,ubugambanyi bukabije

nsoza ino nyandiko nasabaga reta y,urwanda kuneza y,abanyarwanda ko yarekura itangazamakuru rikigenga nkuko mubindi bihugu bigenda,

nasabaga kandi abantu bashaka umugati bahakishwa abanyamakuru ko basigaho kuko ari umuco mutindi tuributsa reta y,urwanda ko itangazamakuru ari ubutrgetsi bwa kane kandi ko itangazamakuru igihe ryisanzuye rigakora umuturage azagira imibereho myiza urwanda rugatekana.

“harakabaho URWANDA N,ABANYARWANDA harakabaho itangazamakuru ryigenga mu rwanda’

IYI NKURU NI IGITEKEREZO CY,UMWANDITSI ,YANNDITSWE NA Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *