MALAWI: GIRAMATA YATEYE UTWATSI AMAKURU AMUSHINJA KWIVUGANA UWAHOZE ARI UMUGABO WE
kuva kwitariki 17/10 /2022 kumbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru yavugaga kurupfu rwa EMILE uru rupfu rwavuzweho byinshi ndetse abagize umuryango wa EMILE bakaba barahise memeza ntagushidikanya ko umuvandimwe wabo yishwe na GIRAMATA wahoze ari umugore we ,ibyo kandi kugeza nuno munsi binemezwa numubare munini cyane wabanyarwanda batuye muri MALAWI .ikinyamakuru intambwe cyandditse kuri iyo nkuru aho amakuru yose yemezaga ko GIRAMATA ariwe wivuganye uwahoze ari umugabo we ,ubwo inkuru iheruka yandikwaga ikinyamakuru intambwe cyagerageje kuvugisha GIRAMATA kumurongo wa terephone ngo agire icyo avuga kubyamuvugwagaho ariko ntiyaboneka , kugerageza kuvugisha impande zose zirebwa n,inkuru bikaba ari ihame riri mumahame ngengamyitwarire y,umwuga w,itangazamakuru ,
ingingo ya 14 mumahame ngengamyitwarire y,itanagazamakuru ivuga guha ijambo abarebwa n,inkuru igira iti; umunyamakuru agomba kuzirikana guha ijambo impande zose zirebwa n,inkuru atangaza binjyanye n,amahame remezo ; gishingiye kuri iryo hame niyo mpamvu ikinyamakuru intambwe cyari kifuje guha ijambo GIRAMATA ariko ntiyaboneka , usibye kutaboneka kuri terephone amakuru yari mwnshi kuko ntamuntu wamenyaga aho aherereye .
kw,itariki 28/10/2022 GIRAMATA yahamagaye ikinyamakuru intambwe kuri terephone agisaba kuba yagira icyo avuga kubyamutangajweho,
dushingiye kungingo ya 5 mumahame y,umwuga w,itangazamakuru ivuga ;gukosora ,gusubiza ,no kugorora inkuru ,iyo ngingo igira iti; inkuru itariyo yanditswe cangwa yatangajwe igomba guhita ikosorwa bwangu ,abantu kugiti cyabo cangwa imiryango bafite uburenganzira bwo gusubiza n,ubwo kubeshyuza muburyo buteganyijwe n,amategeko ……
dushingiye kuri iyo ngingo yavuzwe haruguru ikinyamakuru intambwe cyahaye umwanya GIRAMATA , nuko abanza gushimira ikinyamakuru intambwe ko nawe kimuhaye umwanya wo kuvuga kubyamuvuzweho , GIRAMATA yabwiye ikinyamakuru intambwe ko mbere agishakana na EMILE ngo bari babanye neza cyane gusa ngo yaje kugirirwa urwango rukabije nabo mumuryango w,umugabo byumwihariko bashiki b,umugabo avuga ko urwango rwakomeje kugenda rukura ndetse ngo yisanga yatangiye gukorerwa ihohotera atabashaga kwihanganira nuko ngo aza gusaba gatanya , GIRAMATA yahaye ubutumwa yagiye yohererezanya na muramukazi we ubwo butumwa bwo kuri watsap GIRAMATA yasabaga ikinyamakuru intambwe ko cyabugaragaza ariko kuko amahame y,umwuga atatwemerera kugaragaza ibitutsi by,urukozasoni tukaba tutabigaragaza ,ibyo GIRAMATA yabigaragaje ashaka kkwerekana ko umuryango wuwahoze ari umugabo we wari usanzwe umufitiye urwango rukabije , ngo kuburyo ntagitangaza kuba bamugerekaho amaraso ya papa w,abana bwe .
abajijwe kubinjyanye n,urupfu rwa Emile n,uko yarumenye GIRAMATA avuga ko we n,uwahoze ari umugabo we nubwo bari baratandukanye ariko ngo buri cyumweru yamushyiraga abana ngo ntabwo yinjiraga mugipangu ariko yabasigaga kugipangu EMILE nawe yabazana akabasiga kugipangu cyaho yabaga ,
GIRAMATA akavugako mw,ijoro yakozemo impanuka ngo yari yamusigiye abana nkuko bisanzwe nuko we ngo anjya mubikorwa byo kunga abavandimwe bandi bari bafitanye ibibazo avuga ko we ngo yaje kumenya amakuru y,urupfu rwa EMILE ahamagawe n,umu police ngo wari umubwiye ko uwahoze ari umugabo we yitabye ,IMANA .
NYAKWIGENDERA EMILE
abajijwe n,ikinyamakuru intambwe niba yemeza ko EMILE yaba yarazize impanuka GIRAMATA yagize ati : yego bampamagaye bambwira ko yakoze impanuka icyo nakoze nahamagaye inshuti zacu nzibwira ibibaye ,GIRAMATA yoherereje ikinyamakuru intambwe ibiganiro yagiranye nuwo mu police wamubikiye EMILE ndeetse avuga ko yari yabanje kumuhamagara inshuro nyinshi akamubura
abajijjjwe n,ikinyamakuru intambwe niba yaba ariwe wagege umurambo muburuhukiro GIRAMATA yavuze ko yahageze asanga uwahoze ari nyirabukwe ahari yunamye k,umurambo arimo kurira ngo bamwiciye umwana ,ngo abaganga bamubajije icyo apfana na nyakwigengera avuga ko ari papa w,abana be ,bahise ngo bamuha agapauro kimwirondoro y,uwapfuye bamusaba kukabika neza kuko ariko kazatuma yemererwa gufata umurambo ,
abajijwe ibyo kuba yarahise ashaka gushyinguza bytihuse no guhita agura isanduka ,GIRAMATA avuga ko ngo bahise banjya murugo nuko ngo abanyarwanda bakuru bamubwira ko umugabo iyo yitabye IMANA ngo umugore ariwe ugura isanduku kandi ko no kumugore ari uko ,ngo nibwo yagiye kugura isanduku ndetse kuko atari afiite amafaranga atanga ibihumbi maganatanu .
abajijwe impamvu muguashyingura atohereje abana ngo basezere k,umubyeyi wabo GIRAMATA avuga ko bitari gushoboka kuko ngo yari afite ubwoba ko ashobora kwicwa ngo ntabwo yari kohereza abana aziko agomba kwicwa ngo atazi uburyo bazarerwa
GIRAMATA avuga ko ateri kugira inyungu yo kwica uwahoze ari umugabo we kuko ntakindi kibazo bari bafitanye cyane ko n,imitungo ngo aribo ubwabo bigabanyije yoherereje intabwe ubutumwa yandikiranye nuwahoze ari umugabo we amusaaba ko bahura bakigabanya imitungo
GIRAMATA kandi yavuze ko ntawo uwitwa SIKUMBAHO wavuvwe munkuru yabanje yahurira nabo ngo cyane ko uwo bahuzwaga nuko yabahaga umuzigo wo gucuruza kandi ngo umwaka urashize batavugana ,GIRAMATA asoza yishinganisha kuko bashobora kumwica .
bwenshi mubanyarwaaaanda bakomeza kwemeza ko ntawundi wishe EMILE atari GIRAMATA umwe avuga ko kuba arimo arira ngo barashaka kumwica ari icyaha kibimukoresha ngo na KAINI amaze kwica umuvandimwe we yabwiye IMANA ngo uzamubona wese azamwica mugihe aribo gusa bari bari kw,isi .
turacyakurikirana ibyino nkuru , yanditswe na :
Obed Ndahayo (umwana w,umutambyi)