MALAWI: GIRAMATA YATAWE MURI YOMBI

amakuru agera kukinyamakuru intambwe aturuka mugihugu cya MALAWI aravuga ko umugore witwa GIRAMATA gentille ucyekwaho kwivugana uwahoze ari umugabo we HABIMANA EMILE yaba yatawe muri yombi ninzego z,umutekano ,ni amakuru arimo kwemezwa na bamwe mubanyarwanda batuye muri gusa ikinyamakuru intambwe kiracyagerageza kuvugisha umuvugizi wa police muri malawi ngo abe yagira icyo atangaza . mugihe yaba yatawe muri yombi byaba bije bikurikira igitutu kinshi reta yashyizweho n,abaturage ba malawi basaba ko hatangwa ubutabera kuri HABIMANA EMILE ucyekwa kumwivugana ntagumye kwidegembya hanze ,uwo bose bahurizaho ni uwahoze ari umugore we GIRAMATA gentile,

abamushinja bashingira ku kuba ariwe wa 1 watangaje ko EMILE yiahwe n,impanuka nyamara amakuru menshi akaba yarerekanye ko iyo mpanuka yari impimbano

ikindi gishingirwaho ni uko GIRAMATA ariwe wageranye umurambo kw,ivuriro ntawiyandikisheho hubwo agapapuro baha nyiri umurambo akakajugunyira abagize umuryango bari kukiriyo

kuba muri iryo joro GIRAMATA yarahise agura isanduku yo kumushyinguramo ,ndetse agategura n,imihango yose adategereje ko abagize umuryango bahagera

ikindi gikomeye ni ukuba GIRAMATA atarabonetse mugusezera nyakwigendera ndetse akimana abana ngo basezere bwa nyuma kumubyeyi wabo.

izo mpamvu zose nizindi tutavuze zaba impamvu ikomeye ituma GIRAMATA acyekwa kwivugana EMILE wahoze ari umugabo we ,indi mpamvu ni imitungo ivugwa ko yari mu rwanda yari izwi na GIRAMATA na EMILE gusa iyo abagize umuryango bakaba ntacyo bari bayiziho

police ya MALAWI yagiye ishyirwaho igitutu isabwa gukurikirana abishe EMILE nyamara igatanga impamvu ko itegereje ibizamini bya nyuma bizava muri raboratwari byemeza ko nyakwigendera atazize impanuka ,raporo yibyo bizamini ikaba yarasohotse taliki 3/1/2023

MUKASHEMA JOSIANE mushiki wa EMILE mukiganiro kigufi n,ikinyamakuru intambwe yemeje amakuru y,ifungwa rya GIRAMATA ariko avuga ko amakuru yandi baza kuyatugezaho, turacyakurikirana iyi nkuru .

yanditswe na ;Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *