MALAWI: ICYIZERE CYAGAHENGE KUMPUNZI NYUMA YIGIHE ZIHUNGETWA

igihugu cya MALAWI ni kimwe mubihugu bicumbikiye umubare munini w,impunzi zikaba impunzi ziva mubihugu nka congo, uburundi ,urwanda ,ethiopiya ….. ni igihugu zimwe mumpuzi zagiriyemo umugisha zishakisha ubuzima kandi kuri bamwe buza kwemera juburyo bamwe mubaje ari impunzi z,abanyarwanda bahita mw,isi nshya cangwa igihugu cyisezerano abo bakaba barangwa no kugira umurengwe ukabije kubera ibyo bamaze kugeraho ,gutesha agaciro bagenzi babo utaretse n,abanyagihugu babacumbikiye kugakozwa gufasha abashaka impinduka mu rwanda kuko bo baba bumva ntacyo bibabwiye , abo kandi bakunzze kwereka ababasaba kubafasha gushaka impinduka ko ari ibisambo bishaka kubarya utwabo.

si icyo cyiciro cyonyine kibarizwa mumpunzi ziri MALAWI kuko hari umubare mucye w,abagabo nya bagabo udahwema guhanagayikishwa nibibazo bya bagenzi babo kandi abo bakaba bakora ibishoboka byose bagaharanira icyazana ineza mu rwanda . ikinyamakuru intambwe kiragaruka mugihugu cya MALAWI nyuma yibyumweru bibiri habayeho guhungabanya bikomeye impunzi ziba hanze y,inkambi ya DZALEKA . ibi byabaye nyma yaho minisitire ushinzwe umutekano n,abinjira nabasohoka muri MALAWI ategekeye ko impunzi zose ziba hanze y,inkambi zikwiye kunjya munkambi yari yazihaye italiki ntarengwa ya 15 zukwezi kwa kane gusa benshi mumpunzi bagowe n,ubushobozi bwo kunjya munkambi kuko bahawe igihe gito.

impuzni muri MALAWI zarahizwe aho bagoswe n,aba police bicyo gihugu murucyerera nyinshi mumpunzi zituye muri MALAWI zabytsaga no gusenyerwaho inzugi bagasangwa mubyumba aho igi police muri icyo gihugu kitatinyaga gusanga umugore wambaye ubusa mucyumba bakamutwara atanifubitse habayeho no kubakora aho umugabo atemerewe gukora umugore utari uwe niko bafungaga n,abana bimpinja kuko mubo baraje hanze harimo umubyeyi wari amaze ibyumweru bitatu gusa yibarutse uwo bamufunganye n,uruhinja rwe.

umwe mubabyeyi b,impunzi muri MALAWI waganiriyre n,ikinyamakuru intambwe gusa ntiyifuze gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru intambwe ko ibyabakorewe yaherukaga kubibona muri GENOCIDE ubwo abantu bahigwaga nk,imbeba yavuze ko bambuwe ubumuntu bikabije ,uwo mubyeyi yagize ati : ibaze kuva iwanyu uhunze ushaka amahoro aho uhungiye bakaguhungabanya kurenza aho wahunze .uwo mubyeyi yavuze ko akurikije imbaraga reta yaMALAWI irimo gukorana ibyo bikorwa bacyekamo akaboko ka reta y,urwanda ibi akabihera no kubyatangajwe na ambasaderi w,urwanda muri ZAMBIA ari nawe uhagarariye URWANDA MURI malawi aho yavuze ko ntamunyarwanda w,impunzi ukibaho ngo mu rwanda baratekanye mugihe hubwo nabari mu gihugu bamwe babayeho nk,imunzi mugihugu cyabo .

benshi mumpunzi ziri MALAWI bakaba bahamya ubugambanyi bw,urwanda muri iryo hohoterwa bakorerwa

DIASPORA NYARWANDA MURI MALAWI IVUGA IKI KUKAGAMBANE BASHINJWA

ikinyamakuru intambwe cyavuganye numwe mubayobozi ba DIASPORA utifuje gutangazwa amazina ,ikinyamakuru intambwe cyatangiye kimubaza impamvu bari kugambanira impunzi nicyo bari kubyungukiramo nuko uwo muyobozi asubiza agira ati : ntabwo dufite inyungu yo kuba twagambanira impunzi bamwe muri bo ni abavandimwe bacu ikindi avuga ko bitashoboka ko bigambanira kuko abantu bafite ibyangombwa by,urwanda bari mubagifunzwe nubu ,yagize ati twanjya kugambana nuko tukigambanira? nubu mvuye kugemurira abantu bacu bagifunzwe kandi bafite ibyangombwa byose by,urwanda.

abajijwe n,ikinyamakuru intambwe kubyatangajwe na ambasaderi w,urwanda akina kumubyimba impunzi ziri mukaga ,uno muyobozi yavuzeko nka ambasaderi w,urwanda atanjya mw,itangazamakuru ngo ashyigikire ko hari abanyarwanda bakwiye kuba impunzi kuko aba afite inshingano yo kwerekana ibyiza by,igihugu ahagarariye

IGITUTU MPUZAMAHANGA KURI RETA YA MALAWI CYAGIZE AKAMARO

nyuma y,ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu bukabije mugihugu cya MALAWI abahagarariye impunzi muri icyo gihugu ,imiryango yita kuburenganzira bwa muntu n,abandi bagiraneza barimo n,ikinyamakuru INTAMBWE barahagurutse baratabaza bitabaza abashobora kubafasha gutabaza harimo itangazamakuru mpuzamahanga n,iryimbere mugihugu abanyaporitike batavuga rumwe na reta y,urwanda bakorera hanze byumwihariko JUSITIN BAHUNGA nabo bakorana muri FDU inkingi gutabaza no kwerekana ihonyorwa ry,uburenganzira bwa muntu biri gukorerwa impunzi byatumwe UN yamagana yivuye inyuma uburyo ibyo bikorwa birimo gukorwamo reta ya amerika nayo binyuze muri ambasaderi wayo muri malawi yamaganye icyo gikorwa ndetse isaba reta ya malawi guhita ibihagarika ,reta yakomeje kwihagararaho no kwerekana ko ibyo bakora bari mukuri gusa igitutu uko gikomeza kuba cyinshi baragenda bagabanya ibikorwa byo kwibasira bikomeye impunzi ( nubwo bigikomeje) ubu minisitire akaba yadukiriye abafite ubwenegihugu bwa MALAWI avuga ko yabubabambuye kandi hagomba gukurikiraho bo kubaqnjyana mubihugu baje baturukamo .ibi babyadukanye nyuma yaho commission ishinzwe umutekano n,ububanyi mpuzamahanga munteko ya MALAWI yari yarasohoye inyandiko yashigikiraga ibirimo gukorwa ariko aho basuriye inkambi y,impunzi ya DZALEKA berekewe ko inkambi yuzuye kandi ntabyo gufasha impunzi byibanze bihaboneka iyo commmission ikaba yahise isaba minisitire kuba baba bahagaritse kohereza impunzi munkambi hagatekerezwa ubundi buryo byakorwa ibi bikaba byatangajwe na perezida wiyo commmisiyo mukiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gusura inmambi bakabona ibibazo bihari

ubu minisitire akaba avuga ko bamaze kwambura ubwenegihugu abarundi n,abanyarwanda barengwa 300

ikinyamakuru intambwe kivugana numwe mubayobozi b,impunzi kuri iyo ngingo yo kwamburwa ubwenegihugu yavuze ko bo abo bahagarariye ari impunzi zibyemera avuga ko usibye bacye cyane mubantu bafite ubwenegihugu abandi bose bamaze imyaka myinshi baratereranye impunzi muntambara zimaze imyaka zirwana naho aho impunzi zirya zikimara zishakamo ubushobozi abo bakire bafite ubwenegihugu nyamara baraje buhunga bakanjya bazivugiraho aho kuzifasha ,gusa avuga ko nanone bakomeza kwamgana ibyo bikorwa byose kuko biva kucyiciro kimwe binjya mukindi.

ubu benshi mumpunzi nyuma yo kumva comisiyo y,abadepite ishinzwe umutekano nububanyi n,amahanga isaba reta guhagarika kunjyana impunzi munkambi batangiye gushyira agatima hamwe nyuma y,inzira y,umusaraba bamazemo ibyumweru bibiri.

ikinyamakuru intambwe kizakomeza kubakurikiranira ibya kino kibazo.

yanditswe na Obed Ndahayo ( umwanaw,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *