MALAWI: URUKIKO RUKURU RWASUBITSE URUBANZA RUREGWAMO GIRAMATA MUGIHE KITAZWI”
urukiko rukuru ruri LILONGWE mugihugu cya MALAWI rwatangiye kuburanisha urubanza umunyarwandakazi witwa GIRAMATA GENTILE na RAFIKI MUNYAMAGAJU bacyekwaho kwivugana HABIMANA EMILE wahoze ari umugabo wa GIRAMATA urwo rubanza rwagombaga gusubukurwa kuwa gatatu tariki ya 12/6/2024 aho ubushinjacyaha bwagombaga kwerekana ibimenyetso byerekana ko isuzumwa ry,umurambo wa EMILE ryakozwe hakurikije amategeko nyuma yo gusuzuma iyo inzitizi byari byitezwe ko urubanza ruzakomeza humvwa uwa uwasuzumye umurambo ,mukiganiro umwanditsi w,urukiko amaze kugirana n,ikinyamakuru intambwe yemeje ko urwo rubanza rumaze gusubikwa igihe kitazwi ,yagize ati nibyo urubanza rwasubitswe mugihe kitazwi kumpamvu z,imirimo y,urukiko ,abajijwe aho abacyekwaho ibyaha aribo GIRAMATA na RAFIKI bazaba bari muri icyo gihe uwo mwanditsi w,urukiko yabwiye ikinyamakuru intambwe ko hashingiwe kungingo ya :209 mugitabo cy,amategeko ahana ,abakurikiranyweho ibyaha bazakomeza gufungwa kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mumizi yarwo.
tuzakomeza kubakurikiranira ibyino nkuru
yanditswe na :Obed Ndahayo(umwana w,umutambyi)