MALAWI:URUBANZA RWA GIRAMATA USHINJWA KWICA UWAHOZE ARI UMUGABO WE RUGIYE GUSUBUKURWA

umuntu wese ukurikirana ibibera muhugu cya malawi azi izina rya GIRAMATA gintille uyu mugore yabaye icyamamare kubera ubukungu bututuranye bagize ubwo yari kumwe nuwahoze ari umugabo we ikindi ni uburyo yagiye akigira umunyarwanda uburusha abandi banyarwanda abanyarwanda bose bakorera cyangwa batuye muri malawi akababikamo ubwoba bitewe nuko yakoranaga na bamwe bubashinzwe iperereza muri ambasade y,urwanda.

uyu GIRAMATA yatangiye guta agaciro ubwo yirukanwaga mugihugu cya zimbabwe aho bari bafite imitungo aho yashinjwaga kwinjiza abanyarwanda bari baje guhungeta impunzi z,abanyarwanda zahungiye zimbabwe , ubwo GIRAMATA yagarukaga muri MALAWI yakomeje kugirana amakimbirane n,uwahoze ari umugabo we kugeza ubwo inkiko zo muri icyo gihugu zabahaye gatanya . nyuma yigihe gito HABIMANA EMILE wahoze ari umugabo we yaje gupfa urupfu rwatangajwe nabarimo GIRAMATA ko yishwe n,impanuka gusa ubwo umuryango we wakoreshaga ibizamini byagaragaje ko yari yamaze kwicwa impanuka ikaba iyo bahimbwe . uwambere wahise acyekwa YA GIRAMATA ndetse yaje no guhita atabwa muri yombi ,nyuma yaje kurekurwa byagateganyo ategekwa ibyo agomba kubahiriza birimo no kutarenga imbibi z,igihugu ,bidateye kabiri yaje gufatirwa kukibuga k,indege muri ZAMBIA ubwo yari atorokeye muri america.

urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mumizi ariko ruza gusubikwa ubwo hari hacyumvwa abatangabuhamya bwo kuruhande rumushinja .

nubwo hatatangajwe impamvu yatumye rusubikwa hacyekwa ko byatewe n,urupfu rwa vis presidet wa MALAWI waje kwitaba IMANA bituma imirimo imwe nimwe isubikwa .

UKO BYIFASHE UBU

mukiganiro kigufi ikinyamakuru intamwe cyagiranye n,umwanditsi w,urukiko rukuru muri lilongwe yemeje ko urubanza rwa GIRAMATA ruzasubukurwa kuri uyu wa 17 nzeri2024 ni urubanza rwari rwarasubitswe mukwezi kwa 6

ibi kandi byemejwe n,abagize umuryango wa nyakwigendera HABIMANA EMILE nabo bemereye ikinyamakuru intambwe ko ariko bimeze urubanza ruzasubukurwa kuwa 17 nzeri bakaba bavuga ko icyo bifuza ari ubutabera bakaba bahamya ntagushidikanya ko umwana wabo yishwe na GIRAMA

ikinyamakuru intambwe kizakomeza kubakurukiranira ib,urwo rubanza

yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *