MALAWI: URUBANZA RWA GIRAMATA USHINJWA KWICA UWAHOZE ARI UMUGABO WE RWAKOMEJE
mugitondo cyo kuri uyu wa 18 nzeri 2024 kurukiko rukuru ruri LILONGWE urubanza ubushinjacyaha buregamo GIRAMATA rw3ongeye gusubukurwa ni urubanza rwatangiye saayine n,igice aho impande zose zari zihagarariwe GIRAMATA arinzwe n,abacungagereza mw,ikanzu ndende y,umukara yari murukiko ndetse na RAFIKI yari mumapingu nkuko bisanzwe.
umucamanza yatangiye abaza impande zose niba ziteguye kuburana nuko bose basubiza ko biteguye umucamanza yahaye umwanya ubushinjacyaha ubushinjacyaha bwahaye umwanya umutangabuhamya wavuye muri campanyi yitumanaho ya eitel uyu mutangabuhamya yasabwe gutanga umwirondoro we amashuri yize ndetse nakazi akora ,umutangabuhamya yabwiye urukiko ko yarangiye kaminuza avuga n,ishuri yarangirijemo yabwiye urukiko ko amaze imyaka 6 akora muri servise ishinzwe kwakira abakiriya muri icyo kigo yabajijwe gusobanura ama nomero arenga atatu yari afite muri dosiye asubiza ko yose abaruye kuri GIRAMATA ,yabajijwe inzira bisaba kugirango nomero ibarurwe kumuntu nuko avuga ko uwibaruzaho sim card agomba kuba afite passport cangwa aid kubanyamalawi abajijwe kubireba impunzi yavuzeko bemera ifomu y,impunzi
uyu mutangabuhamya yabajijwe umubare ntarengwa umuntu ashobora kwibaruzaho sim card kucyangombwa kimwe avugako ari sim card 20 umucamanza yashimye umutangabuhamya amusaba kujya kwicara.
ubusjinjacyaha bwamenyesheje urukiko ko rufite abandi batangabuhamya 2 bose bakora muri servise imwe ubushinjacyaha busaba ko batangira ubuhamya icyarimwe uwo mugabo n,umugore bombi bakora muri servise ishinzwe kugenzura iminara kumenya nomero zahamagaranye nizindi isaha bahamagaranye…….
ubusabe bwubushinjacyaha bwagiweho impaka nuruhande rwabunganira abaregwa bavuga ko buri mutangabuhamya yatanga ubuhamya ukwe umucamanza yemeje ko buri mutangabuhamya yavuga ukwe umucamanza ahita atanga igihe cyo kuruhuka cyatangiye saasita kugera saa munani.
nyuma ya saamunani urubanza rwakomeje aho urukiko rwumvaga ubuhamya bw,umudamu ushinzwe kugenzura iminara aho yasobanuye uko bakora mukuba bamenya nomero cyangwa ubutumwa bwohererezanyijwe hagati y,abantu batandukanye abajijwe kuri raporo yari afite muntoki iri muri dosiye umutangabuhamya yavuzeko aribo bayisohoye babisabwe ninzego zibishinzwe uruhande rw,unganira abaregwa rwabajije umutangabuhamya ikimubwira ko bataba barasohoye raporo yagera hanze bakayihindura umutangabuhamya avugako bohereza raporo kurwego rwemewe rwabisabye kandi bayohereza kuri PDF uwo bayoherereje akazayisohorerara kumpapuro .urubanza rwasubitswe rukaba ruzakomeza kumunsi wejo barangiza kumva uwo mutangabuhamya bagatangira kumva usigaye . mukiganiro n,itangazamakuru uhagarariye ubushinjacyaha yabwiye abanyamakuru ko abatangabuhamya bo muri eitel aribo banyuma bazumvwa kuruhande rw,ubushinjacyaha.
tuzakomeza kubakurikiranira ibya runo rubanza .
yanditswe na :Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)