MALAWI” GIRAMATA USHIJWA KWICA UWAHOZE ARI UMUGABO WE YONGEYE KUGARAGARA IMBERE Y,URUKIKO

Uyu munsi ku wa kane tariki ya 19 Nzeri 2024 n’ejo hashize tariki 18 Nzeri 2024 urubanza Prokireri aregamo Giramata na Rafiki kuba barishe Emile rwakomeje mu rukiko rukuru rwa Lilongwe ruburanisha imanza nshinjabyaha rwasubukuwe. Abatangabuhamya ba compagnie ya airtel baje gutanga ubuhamya bavuga kuri telephone n’aho Giramata yarari igihe nyakwigendera yitaba Imana. Abatangabuhamya berekanye numero eshatu za telefone Giramata yakoreshaga zo muri airtel muri icyo gihe. Abatangabuhamya berekanye kandi ko igihe Emile apfa Giramata yagiranye ibiganiro cyane na Rafiki bareganwa. Abatangabuhamya batanze ubuhamya bemezako iminara ya airtel yerekana aho umuntu aherereye iyo atelefonnye cyangwa ahamagawe. Bashyikirije urukiko call log yose ya Giramata na Rafiki yerekana abantu batelefonnye,n’aho bari bari. Urubanza ruzasubukurwa tariki 2 Ukwakira 2024 rukomeze tariki 3. Muri iyi minsi ibiri uburanira Leta azazana abatangabuhamya babiri batanga ibimenyetso ko urupfu rwa Emile rwakozwe na Giramata na Rafiki.

mukiganiro n,abanyamakuru uhagarariye ubushinjacyaha yabajijwe niba bakurikije ibimenyetso bafite abaregwa bashobora guhamwa nibyo babakurikiranyeho nuko asubiza agira ati : cyane rwose kuruhande rwacu turiteguye ibimenyetso bihagije turabifite kandi turimo kubigeza kurukiko uko bikwiye.

kuruhande rw,uwunganira GIRAMATA ubwo yari agiye kuganira n,abanyamakuru yabanje gushinja ikinyamakuru intambwe kubogama kikamera nkaho gishinja uwo y,unganira ibyaha kandi ntabiramuhamya. yeretse ubuyobozi bw,ikinyamakuru intambwe zimwe munkuru uwo y,unganira atishimiye zirimo nkaho ikinyamakuru intambwe cyanditse uko GIRAMATA yagaragaraga kurukiko impinduka k,umubiri we nkaho ikinyamakuru intabwe cyanditse ko yagaragaye atoboye amatwi afite amaherena ibi byose uwunganira GIRAMATA yamenyesheje ubuyobozi bw,ikinyamakuru intambwe ko uwo y,unganira atabyishimiye ,ikinyamakuru intambwe cyasobanuye ko iyo twandika inkuru tuba tumenyesha abazayisoma bityo haba hagomba kwandikwa uko umuburanyi agaragara niba yishimye cyangwa ababaye niba yarabyibushye cyangwa yarananutse ….. nyuma y,ibisobanuro uwunganira GIRAMATA yasabye ikinyamakuru intambwe ko kidakwiye kubogama nuko avugisha abanyamakuru ,abajijwe uko abona urubanza ruhagaze umwunganizi wa GIRAMATA yabwiye abanyamakuru ko byose kurubu bimeze neza mubimenyetso bitangwa n,ubushinjacyaha ngo ntawe uvuga ko yabonye uwo y,unganira yica umuntu yongeyeho ko urubanza rugikomeje wenda ibyo bimenyetso bizaboneka.

ikinyamakuru intambwe kizakomezakizakomeza gukurikirana uru rubanza.

yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *