MALAWI: GIRAMATA MURUKIKO POLICE YAGEZE AHAVUGWA KO HABEREYE IMPANUKA YATANZE UBUHAMYA

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Giramata Gentile na Munyamagaju Rafiki rwasubukuwe uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024 imbere y’umucamanza Bruno Kalemba m’urukiko Rukuru rwa Lilongwe. Umutangangabubamya wategekega ibitaro bya Kamuzu yemejeko hasuzumwe umurambo wa nyakwigendera Emile n’uwitwa Mwale, ko isuzumwa ryakozwe n’uwitwa Banda wabisabwe n,uruhande rwa GIRAMATA nta gaciro rifite kuko yakoze iri suzuma mu gihe yariyarimuriwe ku bitaro bya Muzuzu. Umupolisi wagiye aho agisida yakorewe yavuzeko imodoka yaritwawe na Munyamagaju Rafiki kandi nta permis de conduire afite, yavuzeko imodoka yagonze inkingi y’umuriro mu gihe Emile yararyamye kuri matelas inyuma y’umushoferi, bityo ko Emile ashobora yarapfuye kubera iyi impanuka. Umupolisi avugako imodoka yangiritse uruhande rimwe rw’imbere utari urwo umushoferi aba aherereyemo. Umupolisi SAGENT KAMBEWA yavuzeko yamenyeshejwe iyi mpanuka saa kumi n’imwe n’iminota cumi n’itanu zo mu gitondo. Yavuzeko yagiye ku bitaro bya Kamuzu hanyuma akabona umurambo wa Emile ufite igikomere mu mutwe. Iyi ngingo y’igikomere ivuguruzanya m’ubuhamya bw’abakozi b’ibitaro basuzumye umubiri wa nyakwigendera ndetse n’ubuhamya bwa mama wa Emile bemezeko nta gikomere na gito Emile yarafite. Uyu umupolisi avugako ari we wasabye uwitwa Banda gusuzuma umubiri wa nyakwigendera. Aha umuntu ashobora wibaza impamvu yagiye gusaba umukozi warutakibarizwa kuri Kamuzu Hospital ngo asuzume umurambo.. ubushinjacyaha bwabajije serget kambewa niba yarabonye umurambo wa nyakwigendera HABIMANA EMILE asubizako yawubonye, abajijwe niba yarabonye ufite ibikomere uyu mu police yavuzeko yabonye ufite igikomere abajijwe uruhande igikomere cyariho uwo mu police yavuzeko atahibuka . umucamanza yamushimiye kwitabira ubutumire bw,urukiko .umushinjacyaha yahise amenyesha urukiko ko undi mutangabuhamya yagize ikibazo cy,uburwayi asaba urukiko ko urubanza rwakwimurirwa undi munsi ,habayeho gushakisha amatariki ababuranyi bose baba biteguye nuko bemeza ko urubanza ruzasubukurwa tariki 17zukwezi kwa 10 2024 saa tatu za mugitondo umucamanza yategetse ko GIRAMATA na RAFIKI bakomeza kuba bafunzwe.

mukiganiro n,itangazamakuru umushinjacyaha abajijwe uko urubanza rurumo kugenda yagize ati : kuruhande rwacu urubanza ruragenda neza ibimenyetso byose turimo kubitanga uno munsi twazanye uwari ukuriye abapimye umurambo kandi yasobanuye neza uburyo gupima umurambo byakozwe ko raporo yemewe ari iyakozwe na mr,MWALE kuko ariwe wari mukazi mugihe uwiytwa BANDA wakoze raporo ivuga ko EMILE yiswe n,impanika atari ari mukazi.

kuruhande rw,uwunganira GIRAMATA nawe yavuzeko babobona biri kugenda neza ko uwo yunganira ntakimenyetso kimuhama yabwiye itangazamakuru ko uhuje raporo yo kwa muganga yakozwe na mr;BANDA ukayihuza n,ubuhamya bw,umupolice wakoze raporo bigaragaza ko nyakwigendera yishwe n,impanuka.

abajijwe n,ikinyamakuru intambwe ibyerekeye ubundi buhamya bwatanzwe n,abakozi bibitaro basuzumye umurambo bwagaragaje ko EMILE atazize impanuka umwunganizi wa GIRAMATA yabwiye ikinyamakuru intambwe ko urukiko ruzasuzuma impande zose rugatanga umwanzuro.

ikinyamakuru intambwe kizakomeza kubakurikiranira ibyuru rubanza

yanditswe na : Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *