MALAWI: URUBANZA RWA GIRAMATA USHINJA KWICA UWAHOZE ARI UMUGABO WE RWONGEYE KUBURANISHWA”

ni urubanza ruburanishwa nurukiko rukuru rwa lilongwe mumurwa mumurwa mururu w,igihugu cya MALAWI aho umunyarwandakazi GIRAMATA gintiye akurikiranyweho kugira uruhare murupfu rw,uwahoze ari umugabo we HABIMANA EMILE . kuva uru banza rwasubikwa umwaka ushize rugasubikwa igihe kitazwi ikinyamakuru intambwe cyakomeje kubaza mubwanditsi bw,urukiko igihe urubanza ruzasubukurwa bagasubiza ko ari umwaka utaha ariwo turimo ubu wa 2025 gusa bakabwira ikinyamakuru intambwe ko amatariki bazayamenyesha ,muburyo butunguranye taliki ya 14 zukwa 1 umwaka wa 2025 urubanza rwarasubukuruwe bikorwa mugisa n,ibanga kuko n,abagize umuryango wa nyakwigendera EMILE babimenye urubanza rwatangiye,gusa isoko y,amakuru y,iknyamakuru intambwe yari murukiko ikurikirana uko urubanza rwagenze ,tukaba tugiye kubibagezaho muri macye .

Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025 urubanza Prokireri aregamo Giramata na Rafiki kuba barishe Emile rwakomeje mu rukiko Rukuru rwa Lilongwe ruburanisha imanza nshinjabyaha. Umutangabuhamya Mukandawiri Abel wakoraga kuri KANENGO Police Station ari CID yakomeje gutanga ubuhamya nk’uko yariyabutangiye mu mpera z’umwaka ushize tariki ya 21 Ugushyingo. Mukandawiri yavuzeko Emile ataguye muri agisida ahubwo ko yishwe. Yavuzeko agisida bavuga ari impimbano.

Yongeyeho kandi ko raporo ya muganga wasuzumye umurambo ibyemeza kandi ko ari yo yashyingiyeho afata Giramata na Rafiki. Mukandawiri amaze gutanga ubuhamya bwe Umucamanza Bruno yavuzeko ubushinjacyaha burangije gutanga ibimenyetso byabwo. Umucamanza yavuzeko ababuranira Giramata na Rafiki bahawe iminsi irindwi yo gutanga imyanzuro yabo (final submissions), hanyuma ubushinjacyaha bukaba bufite iminsi 14, nyuma y’iyo minsi ababuranira abashinjwa bashobora gusubiza mu minsi itatu. Nyuma y’izi final submissions umucamanza azafata umwanzuro niba hari ibimenyetso bikomeye bisabako ababurana bisobanura bityo urubanza rukomeze cyangwa se nabona nta bimenyetso azategeke ko urubanza rurangiriye aho hanyuma abashinjwa barekurwe. Abaregwa babaye basubijwe muri gereza bakazagarurwa baje kumva imyanzuro y’umucamanza ku itariki tuzamenyeshwa.

nkuko ikinyamakuru intambwe cyabibijeje tuzakomeza kubakurukiranira ibya runo rubanza kugeza rushoje.

yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *