VATICAN: KUNSHURO YA MBERE HATOWE PAPA UKOMOKA MURI AMERIKA BISOBANUYE IKI MUBUHANUZI

papa reo watorewe kuyobora kiriziya gatorika

Papa mushya watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yashimye cyane imiyoborere myiza ya Papa Francis asimbuye, asaba abakirisitu Gatolika kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itorwa rye bari bateraniye hanze ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Uyu munyamerika usanzwe yitwa Robert Francis Prevost yahisemo ko izina ry’ubutungane azajya yitwa ari Papa Leon XIV.

Ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’abaturage bari bagiye kwishimira intsinzi ye, yashimye cyane Papa Francis asimbuye kuri izo nshingano kuko yaranzwe n’imiyoborere myiza ya kiliziya mbere y’uko yitaba Imana.

Ati “Warakoze Papa Francis.”

Yakomeje agaragaza ko abakirisitu Gatolika bakwiye kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo rw’Imana.

Ati “Imana ikunda abantu bose, ikibi nticyahaba turi mu biganza by’Imana. Nidushira ubwoba, tukagira ubumwe, tugafatana urunana, turi kumwe n’Imana, tuzakomeza kujya mbere.”

Yakomeje ati “Turi intumwa z’Imana, Imana itugenda imbere kandi Isi ikeneye urumuri rwayo, ikiremwamuntu gikeneye kirisitu nk’ikiraro kiduhuza n’Imana n’urukundo rwayo. Mudufashe, dufashanye twubake ibiraro binyuze mu biganiro kandi twese dushobora kubaho mu mahoro.”

Uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yabwiye abakirisitu ko ari kumwe na bo, kuko ari umukirisitu mu bandi nubwo bamugize umushumba kandi yiyemeza kuzakorana na buri wese.

Yahamije ko azakomeza guha ikaze buri wese umugana kandi ko ibiganiro n’urukundo bikwiye gukomeza kuba ku isonga.

Yashimangiye ko kiliziya ikwiye guhora igirira impuhwe kandi Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku yashimye Francis asimbuye, yemeza ko ubworoherane n’urukundo bikwiye kuranga abakirisituAba-Cardinals bitabiriye itora rye bari mu madirishya

BIVUZE IKI MUBUHANUZI GUTORA UMUNYAMERIKA

umwe mubigisha bibiriya waganiriye n,ikinyamakuru intambwe yabwiye ikinyamakuru intambwe ko ibi bisobanuye ikintu gikomeye cyane yagize ati: utarakurikiye ubuhanuzi ibi ntiwabyumva ariko nkuko twagiye tubyigisha igihe cya nyacyo cyo kugirango abakirisito byumwihariko abaruhuka isabato barenganywe kiregereje kandi no gutabarwa kwacu kuzaba kuri hafi. uyu muvugabutumwa akomeza agira ati : ubutegetsi bwa TRUMP bugenda bwegereza isi kugeara kwiherezo ry,isi ubu TRUMP kumuvuduko mwinshi cyane arahagarika inkunga amerika yari isanzwe itera imiryango n,ibihugu hafi ya byose kw,isi ibi ntabwo abikora nk,impanuka oya nyuma yaho ubukungu bw,isi bugomba guhita bugwa hasi nuko amerika isanzwe iyoboresha ububasha bwa ROMA izasigare ariyo ibwira isi icyo igomba gukora kugirango yongere kubafasha kuzahura ubukungu bwabo ,akomeza avuga ko ubusanzwe umugabane wa amerika wari usanzwe udatuwe ukaba ari umugabane wavumbuwe n,abakirisito bahunganga akarengane ubwo ROMA yishe abakirisitu barenga milllion 5 byari mugihe cy,ubuprotesitani aho abari bayobowe na MARTHIN RUTHEL ,JOHN HUSE ,WILLIAM MILLEL …bahagurukanye imbaraga nyinshi cyane barwanya ndetse bitandukanya ninyigisho za ROMA abo bakomeje kugwira nuko habaho kubahiga no kubica ababishoboye bahungira hirya no hino kw,isi aribwo baje kuvumbura umugabane wa america. amerika rero ubusanzwe ni igihugu cyari kigizwe n,abapolotesitani ndetse nuno munsi perezida wa amerika arahirira kuri bibiriya ,ikindi amadini hafi ya yose ya gipolotesitani akomoka muri amerika .

uyu muvuga butumwa abajijwe nikinyamakuru intambwe icyo avuga yagize ati: imvugo za gihanuzi si umuntu wese ubasha kuzumva cyeretse umuntu ushashe agasambi akiga ubuhanuzi bwa bibiriya yatanze urugero rwo mutitabo kibyahishuwe igicye cya 13 ndetse nigicye cya 14 aho yavuze inyamanswa yavuye munyanja (inyanja amazi menshi) iyo ngo ibiyiranga byose bikaba ari ROMA avuga kandi indi nyamanswa ngo yavuye mubutaka ( ahadatuwe) iyo ngo yari ifite amahembe 2 nkayumwana w,intampa ariko ngo nyuma ivuga nk,ikiyoka ,uyu muvugabutumwa waganiriye n,ikinyamakuru intambwe ahamya ko iyo nyamanswa yavuye mubutaka ari amerika niyo ngo hakomotse ahadatuwe ,ikindi ngo yari ifite amahembe 2 nk,ayumwana w,intama bisobanuye ko amerika yari inkirisito ariko ngo nyuma ivuga nk,ikiyoka ngo itegekesha ububasha bwose bwa yanyamanswa yakize uruguma rwica .

iyo nyamanswa yakize uruguma rwica ni ubupapa kuko higeze kubaho gufunga papa mubufaransa apfira muri gereza nuko haca imyaka myinshi nta papa ubaho ,nibyo byiswe gukomereka uruguma rwica ,gusa ngo rwaje gukira nuko abari mw,isi yose batangazwa niyo nyamanswa barayikurikira ,gukira kwayo ni uko haje kongera kujyaho ubupapa .

abajijwe n,ikinyamakuru intambwe ikigiye gukurikiraho mubuhanuzi ,uwo muvugabutumwa yagize ati: ntabwo byabatangaje mwebwe ? mbere yuko papa atorwa perezida TRUMP wa AMERIKA yari yabanje gushyira hanze ifoto yambaye nka papa ,muburyo butunguranye hanatorwa papa ukomoka muri amerika kunshuro ya 1 ,none ubwo ntacyo mwumvamo rero? ni igihe cyo kwerura noneho inyamansswa yari ifite amahembe abiri nk,ayumwana w,intama igiye kuvuga nk,ikiyoka. ubusanzwe amerika niyo yashyiraga mubikorwa ibibi byose bishyigikiwe na ROMA ariko yihishe mubukirisito cyangwa mubikorwa by,ubugiraneza nuburenganzira bw,amuntu ubu rero yeruye kumugaragaro ko iri gukorana n,inyamanswa yavuye munyanja ROMA kandi ko bagiye gutangira gushyira mubikorwa imigambi y,ikiyoka ( satani) nyuma yo kugenzura ubukungu bw,isi hazakurikiraho gushyiraho ifaranga rimwe,hakurikireho gushyiraho umunsi umwe wo gusengaho ariwo kucyumweru ,,abatazemera kuruhuka uwo munsi bazashyinjwa ubunebwe no guteza isi ibibazo nuko bazatangire guhigwa bicwe batotezwe kandi muri uko gutozwa nibwo MIKAYERI ukomeye azamanuka aje gutabara abera be. asoza agira ati aha niho kwihangana kwabera kuri bitondera amategeko y,iMANA kandi bakagira kwizera nkukwa YESU.

ikinyamakuru intambwe cyabwiye uwo muvugabutumwa ko bigoye kumva ubwo buhanuzi nuko asubiza ikinyamakuru intambwe agira ati: nibyo kumva ubuhanuzi si ibya twese bisaba ko mwu ka wera agusobabanurira abantu banjye mugitabo cy,ibyahishuwe igice cya 23 nicya 14 basome bitonze bazasobanukirwa ibiri kuba ,abashaka kumenya ibirenze turahari nizo nshyingano zacu bazabanyuraho mukaduhuza tukabasobanurira.

andi makuru mshya ajyanye nino nkuru twiteguye kuyatangaza uwagira uko abyumva nawe bitandukanye nuno muvugabutumwa tawaganiriye ikinyamakuru INTAMBWE twiteguye kwakira ibitekerezo bye no kubitangaza .

YESU ati nimubona ibyo bibaye muzubure amaso murebe mw,ijuru kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.

yanditswe na :Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *