MALAWI: AMATORA YUMUKURU WIGIHUGU HARAGARAGARA IMPINDUKA ICYO BISOBANUYE KUMPUNZI

LAZARIUS CHAKWERA

kuva tariki ya 16 zukwezi kwa 9 umwaka wa 2025 abaturage bomugihugu cya MALAWI giherereye muri afurika y,amajyepfo bazindukiye mumatora yo gutora umukuru w,igihugu n,abagize inteko ishingamategeko ni amatora abaye nyuma y,imyaka 5 icyo gihugu cyiyobowe na perezida DR LAZARIUS CHAKWERAhamwe n,ishyaka rye rya MCP(

Malawi Congress PartY ) aba bakaba baragiye kubutegetsi mumyaka itanu ishize ubwo babukuragaho ishyaka rya DPP (

Democratic Progressive Party – DPP ) umuyobozi waryo akaba ari prof ARUTHUR PETER MUTHAREKA ari nawe perezida w,igihugu cya MALAWI ishyaka rya MCP mumyaka 5 ishize rikaba ryarakuye DPP kubutegetsi binyuze mumyigaragagambyo ikaze y,abaturage aho bamaganye ibyari byaravuye mumatora yicyo gihe mumyaka wa 2020 aho bavugaga ko bibwe amajwi.

ishyaka rya MCP icyo gihe ntabwo ryari ryonyine kuko bari barishyize hamwe na UTM yuwahoze ari vis perezida nandi mashyakamenshi,icyo gihe habaye imyagaragambyo itaravagaho yaje kugamburuza abari kubutegetsi baza kuvaho nuko yayobora MCP twakwibutsa ko MCP ari ishyaka ry,uwabaye perezida wa 1 w,igihugu cya MALAWI KAMUZU BANDA rikaba ryaragiye rishinjwa kuyoboza igitugu ubwo biyamamazaga MCP nandi mashyaka bari kumwe bijeje abaturage byinshi birimo guha akazi urubyiruko rurenga milioni kugabanya ibiciro by,ifumbire cyane ko MALAWI ari igihugu gishingiye kubuhinzi …..

MCP nabo bafatanyije bakigera kubutegetsi bakiriwe na covid 19 ihita ishegesha kandi yica benshi mubari bagifata ubutegetsi aho bamwe mubaturage bashidikanyije kuri icyo cyorezo bagashinja abategetsi kwicana barwanira ubutegetsi bakabeshyera covid

mumyaka 5 yaranzwe nizamuka ry,ibiciro bikabije mugihugu ibiribwa ,ifumbire irabura ndetse iratumbagira ibiciro ,kubura kw,amavuta y,ibinyabiziga ….

ikindi cyarenze imyaka 5 y,ubutegetsi bwa MCP nabo bafatanya ni ugufunga gusahura no gusubiza kungufu abanyamahanga bari mumigi ya MALAWI zirahigwa abagore n,abana barazwa hanze babahiga nk,abagome bakorerwa ibikorwa by,urugomo gusahurwa n,ibindi bibi byinshi ,ibi bikaba byarahise bigira ingaruka zikomeye k,ubukungu bw,igihugu cya MALAWI kuko abashoramari m,abanyamahanga bahise bagira impungenge zo gushora imari muri MALAWI ibi byateye kubura kw,amafranga y,amanyamahanga mugihugu nuko amakwaca agendaata agaciro kugera kurwego rwo hejuru.

nubwo bimeze bityo ariko ubutegetsi bwa MCP nabo bafatanya kuyobora bacyemuye ikibazo cy,iburya ry,umuriro ryari rikabije bagerageje kandi kurangiza imishinga y,imihanda igezweho yari yarasizwe nabo basimbuye cyane cyane mumurwa mukuru LILONGWE

UKO BYIFASHE UBU

kuva aho abaturage batoreye kw,itariki 16 zukwa 9 umwaka wa 2025 ubu abaturage bategereje n,amatsiko menshi kumva commision y,amatora ibabwira ibyavuye mumatora amabarura akomeje gukorwa mubice bitandukanye ariko ataratangazwabyemewe n,urwego rubifitiye ububasha arereekana ko uwahoze ari prezida mumyaka itanu ishiza PETER MUTHAREKA ari kuyoborea n,amajwi menshi cyane akurikirwa na CYAKWERA , uri kubutegetsi ,mugihe byaba impamo nkuko amajwi y,ibanze abigaragaza byaba bibaye nko muri amerika kuri perezi TRUMP wayoboye ameika akaza gutsindwa amatoraariko nyuma akaza kongera gutsinda.

ICYO BYABA BISOBANUYE K,UMPUNZI

mukiganiro kigufi numwe mubahagarariye impunzi mugihugu cya MALAWI waganiniye n,ikinyamakuru intambwe ariko akifuza kudatangazwaamazi yagize ati: dukurikije amabarura y,ibanze turi kubona bigaragara ko hagiyekuba impinduka mubutegetsi kubwacu nk,impunzi ntabwo itegeko ritwemerara kujya muri politike mbonereho n,umwanya wo gusaba impunzi kwitwararika cyane mugihe igihugu kiducumbikiye kiri mubihe by,amatora ,ndasaba impunzi kwirinda kuboneka mubikorwa by,amashyaka kwirinda ubusinzi no kugirana ibibazo n,abanyagihugu… abajijwe n,ikinyamakuru intambwe uko bo biteguye kwakiraimpinduka yagize ati: ntabwo umuntu yabeshya nk,impunzi ntabwo twagiriye umugisah kuribuno butegetsi buriho nubu tuvugana dufitanye urubanza murukiko mpuzamahangampanabyaha no munkiko za hano aho tubarega guhungabanya uburenganzira bw,impunzi kurwego rukomeye cyane kuvaho kwabo rero ntakubeshye kubwanjye byanshimisha avuga ko basahuwe n,ubutegetsi bwa MCP ibintu n,amafaranga bitagiraingano ko bambuwe ubumuntu bateshwa agaciro bamwe barashimutwa kukagambane n,ubutegetsi bwo mu rwanda bahimbirwa ibyaha bajyanwa mu rwanda ,,,,

BITE KUBIJYANYE N,UMUTEKANO?

benshi mubaturage ba MALAWI baganiriye n,ikinyamakuru intambwe bafite impungenge z,umutekano, bavuga ko nubwo ibyavuye mumatora bitarangazwa ariko amajwi y,ibanze yerekana ko ishyaka riri kubutegetsi riri gutsindwa bakavuga ko mubigararagara batari kubyakira bavuga ko ubu batangiye kumera nk,abaterana amagambo mw,itanagzamakuru ibigaragaza ko bidakurikiranwe neza amatora yakurikirwa n,urugomo.

mugushaka kumenya icyo inzego z,umutekano zibiivugaho ikinyamakuru intambwe cyahamagaye k,umurongo wa telephone umuvugizi wa police ya MALAWI w,ungirije ARFRED CHIMTHERE ,ikinyamakuru intambwe cyamubajije uko babona umutekano muri ibi bihe by,amatora asubiza ko byaba byiza tuvugishije umuvugizi wapolice ya MALAWI PETER KALAYA niwe waduha amakuru arambuye ,ikinyamakuru intambwe cyahamagaye nomero y,umuvugivi wa police ntiyabasha kuyifata ,ikinyamakuru intambwe cyamwoherereje audio kuri whatasap gusa kugeza ubwo ino nkuru yasohokaga yari atarabasha kuyisubiza.

ikinyamakuru intambwe cyirakomeza kubakurikiranira aya makuru.

yanditswe na: Obed Ndahayo( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *