MALAWI: IMPUNZI ZARI ZARAMBUWE IMITUNGO YAZO ZIGIYE KUYISUBIZWA

mumyaka ibiri ishize nibwo mugihugu cya MALAWI giherereye mumajyepfo ya afurika habaye hoibikorwa byo guhungeta impunzi aho reta yariho yakoresheje police nizindi nzego birara mumpunzi zari mubice by,umugi bazambura ubumuntu bazihiga nk,abahiga inzoka ntibatinyaga gusanga imiryango abagore n,abagabo baryamye bakabatwara batambaye ,icyo gihe bajyanwaga kuri gereza ya MAHURA ibyo kandi byanakurikiye kwambura ubwenegihugu abaje bari impunzi nyuma bakaza guhabwa ubwenegihugu.

abana b,impinja barajwe mumbeho iikabije mumbuga ya gereza bamwe bibaviramo umurwayi budakira ,bafashe bamwqe mubanyarwanda barashimutwa bajyanwa mu rwanda muburyo bunyuranye n,amategeko ,ikindi gikomeye bigabije imitungo y,impunzi amafranga yabo ,bamwe mubari basanzwe bagura imyaka ahitwa kwa ngona ama kontineri yabo yarapakiwe ajyanwa kucyicaro cya police , ibi bikorwa by,urugomo bihungabanya uburenganzira bw,ibanze bwa muntu byari biyobowe n,ishyaka ryari k,ubutegetsi rya (MCP) MALAWI CONGRESS PARTabahagarariye impunzi bitabaje inkiko biba iby,ubusa kugeza ubwo bitabaje urukiko mpuzamahanga mpanabyaha uko iryo shyaka ryahungababanyije impunzi niko n,abaturage ba MALAWI bagiye mubuzima bugoye ibiciro by,ibiribwa biratumbagira ,amavuta y,ibinyabiziga arabura ……

nyuma y,imyaka 5 nkuko biteganywa n,amategeko ya MALAWI haje kuba amatora yasize iryo shyaka rya MCP ryari riyobowe na prezida RAZARIUS CYAKWERA ritsindwa ni amatora yabaye tariki 16 k,ukwezi kwa 9 umwaka wa 2025,

haje gutsinda ishyaka ryitwa DPP riyobowe nuwitwa prof PETER MUTHALEKA wongeye kugaruka k,,ubutegetsi nyuma y,imyaka5

yaba impunzi cyangwa abanyagihugu bose biteze impinduka nziza mumiyoborere yicyo gihugu.

BITE KUMITUNGO Y,IMPUNZI

mukiganiro ikinyamakuru intambwe cyagiranye n,umuvugizi w,ungirije wa wa police ya MALAWI SUPERTENDENT ARFRED CHIMTHERE ,Ikinyamakuru INTAMBWE cyamuramukije mucyongereza nawe yikiriza mukinnyarwanda cyiza cyane ati mwiriwe neza ? ikinyamakuru intambwe cyamubajije kumitungo y,impunzi yatwawe muburyo budakurikije amategeko yiganjemo ama contineri yari y,uzuyemo imyaka …. niba yaba ikiri kucyicaro cya police nuko asubiza agira ati: nibyo ayo ma contineri aracyahari.

ikinyamakuru intambwe cyamubajije niba bateganya gusubiza iyo mitungo beneyo maze asubiza agira ati: yego cyane turimo gushaka inzira bigomba gukorwamo muburyo bwiza butanga umutekano bigasubizwa benebyo ,byari inshuro ya mbere kuva impunzi zahungabanywa zikamburwa ibyazo ubuyobozi bwa police bugize icyo bubivugaho.

abahagarariye impunzi bavuga iki?

mukiganiro kigufi ikinyamakuru intambwe cyagiranye n,umuvugizi wa comite ihagarariye impunzi muri MALAWI bwana BANTUBINO REOPORD ikinyamakuru intambwe cyamusobanuriye ibyatangajwe n,umuvugizi wa police ya MALAWI nuko tumubaza icyo impunzi zibivugaho nuko asubiza agirati: byaba ari byiza cyane ,haribyinshi turi gukora tutavugira mw,itanagazamakuru hari na byinshi twakoze urumva rero niba police yavuze ko hari ibyo igomba gusiza impunzi ni byiza cyane ,tuzakomeza gukurikirana uko bizakorwa ,

ikinyamakuru intambwe kandi cyagerageje kuvugisha bwana INNOCENT MIGAMBI umwe mumpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu wakunze kugaragara mubikorwa bitabariza impunzi akaba n,umuyobozi w,umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu( iINUA) ntabwo yitabaga telephone ye igendanwa twamwohererejw ubutumwa bugufi aza gusubiza acyererewe ko ari munama

ikinyamakuru intambwe cyizakomeza kubakurikiranira aya makuru.

yanditswe na :Obed Ndahayo (umwana w,umutambyi )

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *