MALAWI:GIRAMATA YAHAMIJWE ICYAHA CYO KWICA UWAHOZE ARI UMUGABO WE EMILE
tariki18 zukwezi kwa 12 umwaka wa 2025 kurukiko rukuru rwa RILONGWE hasomwe urubanza rwabunanishwaga numucamanza HONNOLABLE JUSTICE KALEMBA .rukaba ari urubanza rumaze imyaka irengwa 3 ruburanishwa rukaba rurengwamo umunyarrwandakazi ufite ubwenegihugu bwa MALAWI GIRAMATA GENTILE hamwe na MUNYAGAJU RAFIKI bombi bakaba bakurikiranyweho kugira uruhare murupfu rwuwitwa EMILE HABIMANA wahoze ari umugabo wa GIRAMATA , ni inkuru ikinyamakuru intambwe cyakurikiranye kuva itangira kugezakwiherezo abanyarwanda benshi bari bafite amatsiko yo kumenya uko urwo rubanza ruzarangira cyane ko GIRAMATA usibye kwwica umugabo we yanagiye avugwa mubikorwa byo gukorana na reta y,urwanda mubikorwa byo guhiga no kubuza amahoro abaqnyarwanda batavuga rumwe na reta y,urwanda bayihunze ibi bikorwa akaba yarabikoze mugihugu cya ZIMBABWE kugeza aho reta yicyo gihugu ibimenyeye ikamwirukana kubutaka bwa ZIMBABWE akaza gukomeza ibyo bikorwa muri MALAWI aho yakoranye cyane n,umunyarwanda wiyita MASOMPENYA (MUNYENTWARI) wanagarutsweho murubanza hamwe n,abandi banyarwanda barimo nuwo bicyekwako babyaranye umwe mubana afite ,aba bagiye bagira uruhare muguhungetaimpunzi cyane cyane izifite amikoro kuburyo nyinshi murizo zoyobotse zikajya zinagambanira benewebo zigamije kwirwngerano kurengera imitungo yazo.
gutera ubwoba impunzi zikayoboka gutera ubwoba impunzi GIRAMATA giramata yagiye anabifashwamo na bamwe mubakozi ba ambassade y,urwanda ikorera muri ZAMBIA ari nayo ireberera MALAWI . uku kwigirainkotanyi cyane no gutera ubwoba abanyarwanda akababuzaguhumeka biri mubyatumye GIRAMATA amenyekana cyane , nyuma yaho nyakwigendera EMILE apfuye umuryango wa EMILE wahise uhaguruka utarya iminwa ushinja GIRAMATA ko ariwe wabiciye umuvandimwe cyane ko hari haciye igihe gito GIRAMATA afungishije SEBUKWE na nyirabukwe .nyuma yigihe kirekire urukiko rwumva abatangabuhamya batandukanye bashinjaga GIRAMATA kugira uruhare murupfu rwa EMILE EJO KUWA 18 ZUKWA 12 UMWAKA WA 2025 UMUCAMANZA honnolable JUSTICE KALEMBA ,nyuma yo gusoma ubuhamya butandukanye bwatanzwe n,abantu batandukanye ndetse no gusoma ingingo zamategeko abushyigikira yemeje ko GIRAMATA na MUNYAGAJU ibyaha byo kwica EMILE bibahama hakaba haratanzwe iminsi milongwitatu yo kuzasomerwa ibyo bazahanishwa.
kumunsi w,ejo GIRAMATA yagaragaye mumyambaro y,abadame bo mw,itorero ry,abadivantist w,umunsi wa 7 akaba yari yitwaje bibiriya ,igitabo cy,indirimbo
ubwo yari ahagaze imbere y,umucamanza GIRAMATA ubusanzwe uzwiho amahane no kwihagararho yari afite ubwoba ndetse yacishamo agasusumira .mugenzi we RAFIKI yacishagamo akamwenyurira bamwe mubari baje kubashyigikira barimo abayobozi ba DIASPORA muri MALAWI numwe mubacyekwako ari umukozi wa ambasade y,urwanda . ikindi ni uko uyu MUNYAGAJU kuza kurukiko yazanywe n,imbangukiragutabara ( ambulance ) ya gereza bisa naho yari arwaye .
ubushinjacyaha buvuga iki ?
uhagarariye ubushinjacyaha mukiganiro n,IKINYAMAKURU INTAMBWE yavuzeko bishimye cyane kuba ubutabera bubonetse abiciwe umuvandimwe bakaba babonye ubutabera bavugako bazakomeza gukurikirana kuza ubwo bazahabwa ibihano.
uwunganira GIRAMATA ntabwo yabonetse kurukiko gusa umwunganizi wa RAFIKI wari kurukiko yanze kugira icyo abwira itanzamakuru.
UMURYANGO WA NYAKWIGENDERA WABYAKIRIYE UTE
ikinyamakuru intambwe cyavugishije bwana NIYIBIZI MICHELE akaba nyirarume wa EMILE ubarizwa kumugabane w,iburayi ,ikinyamakuru intambwe cyamubajije uko nkumuryango bakiriye icyemezo cy,urukiko bwana NIYIBIZI asubiza muri aya magambo; nkumuryango twabyakiriye neza cyane mubyukuri twe twari tubizi tudasidikanya ko GIRAMATA ariwe watwiciye ariko twategereje ubutabara ubu turshimye rwose ibireba ibihano bazamuha ntakibazo tubifiteho icyingenzi ni uko tubonye ubutabera .ntabwo twigeze dushaka umwunganizi kuko twizeraga ko ibimenyetso bihari ubwabyo biziburanira .
abajijwe kubirebana n,indishyindetse nimitungo BWANA NIYIBIZI yabwiye ikinyamakuru intambwe ko imitungo mwinshi GIRAMATA yamaze kuyigurisha agurisha iye ndetse nayari iya EMILE bari baragabanye ngo byose yabigurishije ari muri gereza NIYIBIZI avugako icyo bakurikirana ari ukureba niba irimo gufasha abana kuko abana ari ababo ari abumuryango ,yaboneyeho gushima byimazeyo ikinyamakuruINTAMBWE uburyo kitanze mugukurikirana uru rubanza kuva rutangiye kugeza kumusozo.
yanditswe na : Obed Ndahayo ( umwana w<umutambyi)



