RWANDA: TRUMP NA GENERAL NEVA BITABAJWE NA OPPOSITION

Communique nimero.
007/BAV/04.26
Yo kuwa 6 Mata 2026.
Mpirimbanyi, Turabasuhuje.
Mu izina rya Opposition Nyarwanda ikorera mu buhungiro, Komite y’Abahuza twoherereje Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, Prezida wa Repubulika y’uBurundi, ubutumwa bwo Kumushimira no kumushyigikira kuba yaratorewe Kuyobora Umuryango w’ UBUMWE BW’AFRIKA(AU) muri uyu mwaka wa 2026/2027.

Twaboneyeho Kandi kumugezaho bimwe mubyo twifuza ko yazadufashamo cyane cyane Ibigendanye n’ibibazo impunzi z’abanyarwanda dufite, ibyo UMUTEKANO mucyeya mu karere kacu k’ibiyaga bigari, uhungabanywa na FPR Inkotanyi Ndetse no kudufasha Gusubira muri GAKONDO yacu twemye.
Twanoherereje Nyakubahwa Donald Trump, ubutumwa bwo Gushimira Leta zunze ubumwe z’Amerika uko iri kugerageza gucyemura ikibazo cy’intambara muri DRC,
tunamusaba kudufasha mu bibazo dufite mugihugu cyacu cy’uRwanda duterwa na FPR Inkotanyi na Paul Kagame.
Turizera yuko abo twandikiye bazatwumva maze ibyo TWASABYE bakazagerageza kubidufashamo.

Uwacyenera izo nyandiko yabitumenyesha tukazimugezaho.
DUKOMEZE ubumwe bwacu, bizatugeza ku Ntego twiyemeje.
Murakoze.
Bikozwe Tariki ya 06/04/2026.
Abavugizi ba Opposition Nyarwanda ikorera mu buhungiro.
Mr Joram Siborurema(Kubireba Afrika)
Mobile:
+268 7683 0291
Email:bihobejo@gmail.com
Mr Emmanuel Senga(Kubireba indi migabane)
Mobile:
+1 (919) 338-3113
Email: sebusenga47@gmail.com
YANDITSWE NA Obed Ndahayo( umwana w,umutambyi)
