Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia arashyingurwa mu irimbi rya leta kuri uyu wa gatatu.
Mu nkuru dukesha BBC, ni uko bikurikiye umuhango wo ku wa gatanu ushize wabereye mu murwa mukuru Lusaka wo kumusezeraho bwa nyuma, witabiriwe n’abategetsi batandukanye bo muri Afurika.
Kaunda, wapfuye ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa gatandatu afite imyaka 97, yategetse Zambia imyaka 27, ndetse yagize uruhare rukomeye mu kwibohora ubukoloni kw’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo. Mu gihe cy’ibyumweru, umurambo we watambagijwe mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo abaturage bashobore kumusezeraho bwa nyuma.
Uku kumushyingura kuri uyu wa gatatu – mu muhango witezweho kutitabirwa cyane – gusoje icyunamo cy’iminsi 21 cyo ku rwego rw’igihugu.
Ariko hari urujijo niba mu rimbi ry’igihugu rishyingurwamo ababaye ba Perezida ari ho umurambo we uzakomeza kuruhukira.
Bamwe mu bo mu muryango wa Kaunda bavuga ko umurambo we uzatabururwa nyuma ugashyingurwa ku isambu ye, iruhande rw’umugore we, nkuko yari yarabyifuje.
Abategetsi bo muri Zambia ku wa kabiri bahakanye ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko hari amakimbirane hagati ya leta n’umuryango we.
Bavuga ko mu gihe nta cyemezo cy’urukiko gihari kibuza kumushyingura, gushyingura uyu wagejeje Zambia ku bwigenge yigobotoye ubukoloni bw’Ubwongereza, biba nkuko byateganyijwe.