Malawi: Duheruka dutanga amafaranga ntiturabwirwa uko yakoreshejwe na rimwe.

Nkuko ikinyamaku Intambwe kimaze igihe kibagezaho ibibazo by,ingutu bivugwa mwitorero Philadelphia aho nyuma yo kuvugwa uburozi nibindi bibazo ubu noneho abakirisito ba ruriya Rusengero baganiriye n, ikinyamaku Intambwe bahangayikishijwe nimikoreshereze y,umutungo w,urusengero aho bavuga ko ifaranga ryose batanga rikoreshwa na Bishop Bosco nka nyiri umushinga n,agatsiko bafatanya kuyobora uwo mushinga we.

Umwe mubakirisito basengera murusengero rwa Philadelphia ruherereye Mugihugu cya Malawi mumurwa mukuru Lilongwe Aria 49 rukaba Urusengero rugijwe n,impunzi kukigero cya 98% uwo mukirisito w,urwo Rusengero waganiriye n, ikinyamaku Intambwe ariko ntiyifuze gutangazwa amazina yagize ati: birababaje ibya Ruriya Rusengero rwacu biteye agahinda Ibaze ko duheruka dutanga amafaranga ubundi bikarangirira aho nta raporo y,ikitwa ifaranga na rimwe dutanga murusengero turahabwa ngo batubwire ngo amafaranga twatanze yakoreshejwe gutya ,ntabwo bibaho ,hubwo twumvako Bishop Bosco yayashoye mubucuruzi ndetse afite amakamyo ya Rukururana agenda mumuhanda yanditse kubandi bantu ,ndetse abana be yabohereje kwiga iburayi , abajijwe n, ikinyamaku Intambwe impamvu babaha ayo mafranga atagira raporo kandi aribo binjyanye kuyatanga ,uwo mukirisito yavuzeko wagirango barabaroga kuko nabo nyuma iyo bamaze kuyatanga babitekerezaho bagasanga ari ibicucu ariko nubundi kucyumweru gitaha bakazatanga andi .

Undi mukirisito w,itorero Philadelphia uherereye ahitwa mangochi waganiriye n, ikinyamaku Intambwe ariko ntiyifuze gutangazwa amazina we yavuze ko ababazwa cyane na millions 4 pasitere wa mangochi yariye zari zaragenewe inyubako ndetse babonye bisakuje umushumba wungirije aza guhosha ababazaga irengero ryayo mafaranga akingira ikibaba pasitere kugeza nubu bikaba byarakiye intege abakirisito ba mangochi kongera kwitanga ayo kubaka urusengero. sibyo gusa kuko uno mukirisito yabwiye ikinyamaku Intambwe ko hari nkumushinga wo kubaka amashuri y, urusengero rwabo ahitwa Gasungu nawo watangiwe amafranga menshi cyane nyamara bakaba barategereje ko amashuri yuzura ngo atangire gukora amaso agahera mukirere ,

Umukirisito wa Lilongwe wavuganye n, ikinyamaku Intambwe yavuzeko ibi byabariye mumutwe bikongera kuzamura amarangamutima yabo ubwo ngo muminsi ishize chorale yo muri urwo Rusengero iherutse gukora igikorwa cyo gushyira hanze arbum y,ibihangano byabo ukaba warabaye umunsi ngo wo kwibonekeza yagize ati: ndumva hagiye gushira Ibyumweru bibiri icyo gikorwa kibaye ndababwiza ukuri ko kiba ari igihe cyo kwibonekeza no gutera agahinda abacyene bari muri urwo Rusengero ,aragira ati ubwo umuntu yarahagurukaga agashorerana n, umuryango we bakanjya imbere ngo njyewe kubera urukundo nkunda ino cholale ntanze ibihimbi 300 …. Uwatangaga ibihimbi 50 yanjyaga imbere afite isoni ibaze umwe uba udafite n, igihumbi cyo kurya uko yiyumvaga abona utanze menshi avugirizwa impundu n,ingoma ndetse akoherezwa kunjya kuramutsa abashumba uno mukirisito avuga ko abakene bo bafatwa nka indespirine ngo kuko niyo agize inyunganizi atanga bamufata nkubatesha umutwe ,uno mukirisito yongeyeho ko we nk, impunzi y,umunyarwanda yatewe agahinda gakomeye no kuba umubare munini wabo banjya kwibonekeza bahigannwa gutanga amafranga menshi ari abaje bahunze ndetse nubwo ari impunzi akavuga ko bibabaje cyane kuba abo barokore bagenzi be bitanga amafranga angana gutyo mugihe hafi ya bose usanga nk, abanyarwanda baragambaniwe ntana status y,ubuhunzi bagira muri icyo gihugu bakanjya kwishyira imbere murusengero nyamara hari umushinga wa Firime mbarankuru irimo gutegannywa ngo izave imuzingo Ibibazo by, abanyarwanda cyane cyane ibyimpunzi z, abanyarwanda zagambaniwe zitagira kivugira akavuga ko ikibabaje ari uko abo barokore bagenzi be birirwa bahamiriza murusengero ntanuwatanze nibura 10$ yasabwaga umuntu kugirango umushinga wiyo Firme uzabashe kugenda neza ,anavuga ko bitera isesemi n, agahinda kubona umuntu w,impunzi w,umugabo anjya imbere ngo kubera urukundo akunda chorale aguze CD ibihimbi 300 nyamara commute ihagarariye impunzi igorwa bikomeye no kubona amafranga yo gukoresha mubikorwa byo gukorera ubuvugizi impunzi.

Uwo mukirisito avuga ko bibabaje biteye n, agahinda uburyo abahagarariye impunzi basuzugurwa muma Aria aho baba bagiye kwaka impunzi ubufasha bwo kuzifasha mubibazo byazo ,avuga ko hari ubwo ubwo ibibazo by, impunzi byari bimeze nabi nubwo bitaranarangira ,abahagarariye impunzi muri icyo gihugu cya Malawi bigeze kwitabaza impunzi ngo zibunganire nibure impunzi itange ibihimbi 40 ngo barwane n,urubanza baburanaga murukiko ,ngo abahagarariye impunzi bimwe ayo mafranga n,umubare munini wabasengera iwabo cyane ko bari baranahanuriwe ko uko byagenda kose bazanjya munkambi ,avuga ko uko basuzugura abahagarariye impunzi bakabima amafranga babita ibisambo bishaka kubarya kubwe bimutera agahinda akavuga ko uretse ubugira neza bwabo biyemeje kuvugira impunzi ubundi ngo impunzi zo muri Malawi batari abo kugirirwa impuhwe.

Kuruhande rw, urusengero ikinyamakuru Intambwe cyagerageje kuvugisha Bishop Bosco umushumba w, urusengero Philadelphia kumurongo wa Telephone inshuro zose twamuhamagaye nomero ye ntabwo yabashije gucamo ,mugihe ubuyobozi bw, urusengero rwazagira icyo ruvuga tukaba tuzabibagezaho munkuru zacu zitaha.

Yanditswe na :Obed Ndahayo ( umwana w, umutambyi )

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *