MALAWI: urujijo kurupfu rwa Emile
kuva murucyerere rw,itareiki 17/10/2022 nibwo hatangiye gucicikana amakuru ko umwe mubanyarwanda batuye bari batuye mugihugu cya Malawi Emile HABIMANA yaba yitabye Imana azize impanuka y,imodoka ibi bicyimara kuba abanyarwanda babonye ifoto y,imodoka bavuga ko yamuhitanye bose bahurije kukuba iyo mpanuka ari intekinikano ndetse bamwe bahise batangira kuyisanisha niya nyakwigendera RWIGARA ,uyu EMILE yari umwe mubanyarwanda batunze bakiri bato ndetse yagiye avugwa kenshi mubikorwa byasshigikiraga reta y,urwanda mubikorwa byo guhungeta no kubuza amahoro impunzi muri MALAWI ndetse na Zimbabwe aho bari bafite imitungo ndetse ibi byaje kuviramo EMILE kwirukanwa kubutaka bwa zimbabwe . benshi mubanyarwanda baganiriye n,ikinyamakuru intambwe ariko bakaba barakibwiye ko EMILE kugiti cye ibyo bikorwa byo kwica no guhungeta impunzi atabyijanditsemo hubwo byose byakorwaga nuwahoze ari umugore wa EMILE GIRAMATA GENTILE ( ubu barei baramaze gutandukana )
impanuka bivugwa ko yahitanye Emile ntabwo ivugwaho rumwe
NYAKWIGENDERA EMILE
nkuko twabigarutseho bensahi mubanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n,abaganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE bose bahuriza kukuba impanuka ivugwa ko yahitanye EMILE idashoboka . umwe mubayobozi ba DIASPORA waganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE ariko utifuje gutangazwa amazina yavuze ko Emile yishwe kandi ko atabishidikanyaho yishwe na GIRAMATA wahoze ari umugore we afatanyije n,abasambane be barimo SADI na SIKUMBAHO abo bakaba ari abakire bafite amafranga amafranga yabo rimwe na rimwe agakoreshwa mubikorwa by,urugomo n,ubwicanyi ,uno muyobozi wa DIASPORA kandi anavuga ko GIRAMATA yari afite undi musirikare mukuru mu RWANDA yirinze gutangaza amazina nawe wasambanaga na GIRAMATA ngo uwo bakaba bapangaga no kubana bityo bikaba byagombaga kubangamira umubano wabo mugihe EMILE yaba ahari akavuga ko hari n,imitungo byagoranye kugabana ubwo bombi batandukanaga bityo ngo GIRAMATA ugira ubugugu bwinshi cyane akaba yashakaga kwikubira byose.
umuryango wa EMILE uvuga iki kurupfu rwe
IMPANUKA MPIMBANO
ikinyamakuru intambwe cyavuganye na bwana NGOGA DIEDONE akaba ari nyirarume wa EMILE ikinyamakuru intambwe cyabajije bwana NGOGA niba nk,umuryango bemeza ko ko EMILE yaba yazize impanuka nuko bwana NGOGA asubiza muri aya magambo , birababaje kandi biteye agahinda ntabwo EMILE yagombaga kwicwa muri buno buryo , abajijwe impamvu avuga ko yishwe kandi batangaje ko ari impanuak yasubije ikinyamakuru intambwe ati: cyeretse uruhinja nirwo babeshya biriya niba ari I impanuka se kuki yahitanye EMILE wenyine uwari amutwaye ntanakomereke? uko wabonye iriya modoka bavuga ko yakoze impanuka hari aho wabonye mumuhanda nibura yaba yakubye ama feri ngo amapine akube ? abajijwe n,ikinyamakuru intambwe uwo baba bacyeka ko yagira inyungu mukwica EMILE bwana ngoga yabwiye ikinyamakuru intambwe ko adacyeka hubwo EMILE yishwe na GIRAMATA wahoze ari umugore we, avuga ko bidasobanutse uburyo umuntu yapfa ntihaboneke uwakuye umurambo ahabereye impanuka ngo awugeze k,ubitaro bwana NGOGA avuga ko bazi neza ko GIRAMATA ariwe watwaye umuranbo akabanza kuwunjyana k,ubitaro bakamubwira ko batakira umuntu wapfuye nuko akawunjyana buburuhukiro ,avuga ko muburuhukiro ubusanzwe iyo bakiriye umurambo bandika uwamuzanye nyamara byose GIRAMATA akaba yaratanze ruswa ntibikorwe.
ikinyamakuru INTAMBWE kandi cyanaganiriye na madame MUKASHEMA akaba mushiki wa EMILE mukuru ,ikinyamakuru intambwe cyabanje kwihanganisha madame mukashema abajijwew uko bakiriye urupfu rwa musaza wabo ,mame MUKASHEMA yabwiye ikinyamakuru Intambwe ko ari agahinda gusa yagize ati : biteye agahinda munyamakuru twamenye amakuru yuko musaza wacu y,itabye IMANA mugicuku icyo gihe twahise dutegura urugendo rwo kuza MALAWI kuko dusanzwe tuba ZIMBABWE byabanje kugorana kubona ibyangombwa ariko nyuma biza kuboneka ubwo nageraga muri MALAWI nasanze abantu barimo birukansa ibyo gushyingura umuvandimwe wacu mbasaba ko bategereza abandi bavandimwe bari bagishaka ibyangombwa bakahagera nuko uwitwa MASOMPENYA wavugaga ko ariwe uyoboye imihango yo gushyingura atubwira ko umurambo ugomba guhita ushyingurwa kuko wangiritse cyane kubea impanuka kandi ambwira ko GIRAMATA yamaze kugura isanduka n,imyanda bazambika umurambo biryo ntampamvu yo gutinda.
MUKASHEMA akomeza abwira ikinyamakuru intambwe ko yabwiye MASOMPENYA ko bari kubamenyesha ko umurambo w,umuvandimwe wabo udashyingurwa batari kubasaba , avuga ko uwo MASOMPENYA yababwiye ko gahunda bari baramaze kuyitunganya bityo niba babihinduye bafata impapuro za gahunda bakabyikorera ,MUKASHEMA yasabye impapuro zuko umuhango wo gushyingura wagombaga kugenda asanga uwagombaga gusezera kumurambo bwambere ari GIRAMATA ,mukashema akomeza abwira ikinyamakuru intambwe ko ubwo yabazaga MASOMPENYA impamvu ari GIRAMATA bagize ugomba gusezera bwa mbere kuri nyakwigendea ari GIRAMATA nuko MASOMPENYA amubwira ko nubwo abantu babaa baratandukanye ngo m,ubadive bakomeza gufata uwo muntu nk,umugore we ( ikinyoma ) MUKASHEMA avuga ko bamaze kumva amanyanga arimo bafashe icyemezo cyo gusubika gushyingura ngo habanze hakorwe isuzuma
avuga ko uwo MASOMPENYA yahise amubwira ko bashaka gupfusha amafranga ubusa mugihe ibisabwa byose GIRAMATA yamaze kubyishyura nuko ngo MUKASHEMA yibutsa MASOMPENYA ko ayo mafaranga ari EMILE wayakoreye bityo ntakibazo bumva mukuyakoresha hamenyekanye icyamwishe avuga kandi ko yamenyesheje MASOMPENYA ko EMILE atazashyingurwa muri iyo sanduku yaguriwe na GIRAMATA
IKINYAMAKURU INTAMBWE cyabajije MUKASHEMA uko ubu bihagaze asubiza agira ati: uko bimeze ubu ni uko ibizamini bya mbere ndetse nibya kabiri bya muganga byerekana ko EMILE atishwe ,impanuka hubwo ngo yishwe n,uburozi bwamutukije ibihaha ,
MUKASHEMA yabwiye ikinyamakuru intambwe ko ubu na report ya kabiri ya muganga bafatanyije n,urwego rw,iperereza byamaze kugaragaza ko EMILE atishwe n,impanuka .
impamvu zikomeye zituma hacyekwa GIRAMATA
aganira n,iinyamakuru intambwe MUKashema yakomeje avuga ko mubykuru ntawundi muntu ucyekwa utari GIRAMATA yagize ati: ubwo baburanaga ubujurire EMILE yatsindiye imodoka ya renger rover nuko GIRAMATA avuga ko iyo modoka EMILE atazayigendamo MUKASHEMA YABWIYE ikinyuamakuru intambwe ko mucyumweru kibanziriza urupfu brwa musaza we EMILE yari yatumije amapine yiyo modoka ngo yongere kuyigendamo,
ikindi ngo ni uko GIRAMATA ubwe ariwe kugiti cye witwariye umurambo kuburuhukiro nyamara akagenda akamera nkuwujugunyeyo ,mugihe ubundi umuntu unjyanye umurambo bamwandika imyirondoro agasinya ndetse agahabwa agapapuro kuko ariwe wemereewe kuzaza gutwara umurambo ngo ngo agapapuro bahaye GIRAMATA ntamwirondoro we wariho hariho amazina ya nyakwigendera gusa , MUKASHEMA avuga ko uko kwitanguranwa kwa GIRAMATA kose kwerwekana ntagushidikanya ko ariwe wishe musaza wabo ndetse akaba yari yateguye nabahita bamufasha gushyingura byihutirwa ngo hatabaho iperereza nkaho EMILE ntamuryango yagiraga ,ikindi ngo kibihamya ni uburyo umusore wavuze ko ariwe wari utwaye EMILE ngo yidegembyaga aho murugo nndetse ngo igihe bamufunze kunsuro ya mbere ngo GIRAMATA yahise amufunguza ,amakuru ikinyamakuru intambwe gifite ubu ni uko ubu uwo musore nyuma y,ibizamini bya nyuma bya muganga n,iperereza uwo musore yongeye gutabwa muri yombi ubu hakaba hari impungenge ko ashobora kwicirwa aho afungiye kugirango hazibanganywe ibimenyetso cyane ko urupfu rwa EMILE rurimo abantu benshi kandi bafite ubushobozi.
uruhande rwa GIRAMATA rubivugaho iki
ikinyamakuru intambwe cyahamagaye nomero ya GIRAMATA inshuro nyinshi ariko ntiyari kumurongo ,bamwe bakaba barimo guhwihwisa ko nawe yaba yatawe muri yombi .
mugihe ntacyaba gihindutse EMILE ashobora gushyingurwa kuwa mbere kuko MUKAHEMA yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko babwiwe na police ko ibimenyetso byose babifite bashobora gushyingura.
tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru, yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)