RWANDA : IKIPE YA RAYON SPORTS MUMANEGEKA

Rayon sports fc ni ikipe ikinira mu Rwanda ikaba iri no muma kipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda. Nukuvuga ngo igitekerezo cyo ushinga ekepi ya rayon sports cyatangiye kuvuka muntangiriro z’umwaka wa 1960 nyuma yo kunozwa neza ishingwa mu 1964 ishingiwe mucyahoze ari komini nyabisindu muri perefegitura y’a Butare, ubu ni mumurenge wa Busasamanaakarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo. Rayon sport yaje kubona ubuzima gatozi mu mwaka 1968

[1Izina RAYONS ni izina iyi kipe yahawe na padiri w’ umuzungu Arnot Channoire wa yoboraga ishuri rya chrisitu umwami ry’ inyanza, arikomoye ku izina yari yahawe na MUREGO Donate wari wawarashinze iyi kipe. hari nyuma y’ impinduramatwara ya 1961 ubwo havanwagaho ingoma ya cyami hagashyirwaho Repubulika, ari nabwa hatangiraga gushingwa kw’ amakipe ashingiye kuri za komini; nka; kamini kiyovu muri kigari, mukuraya Astrida na kamini Nyabizindu gusa abatuye Nyabisindu ntibigeze biyumvamo iyikipe kuko bakundaga ikipe ya Amaregure y’ umwami MUTARA III Rudahigwa . ibi byatumye uwari perezida w’ urukiko rw’ ikirenga rwari i nyanza MUREGO Donate ashinga ikipe idashingiye kuri komini ayita IMIRASIRE ariyo yaje [4]kwitwa RAYONS SPORTS.

tugiye mumateka yino kipe bwakwira bugacya ni ikipe umubare munini w,abanyarwanda by,umwihariko abahoze mu rwanda mbere ya genocide bibonamo

ni ikipe ufite abafana benshi mugihugu ikaba ifite utuzina twutubyiniriro turimo nka :MURERA ,GIKUNDIRO….

nyuma yaho ishyaka FPR rifatiye ubutegetsi k,uruhembe rw,umuheto abanyarwanda mumoko yose abahutu ,abatutsi ,abatwa ,abavuye hanze n,abahoze mugihugu bose bashyizwe k,umunigo kuburyo ntahantu na hamwe umunyarwanda yasigaranye yakura umunezero ( ibi bikaba bigaragazwa naza raporo mpuzamahanga zishyira urwanda mubihugu byambere kw,isi bifite abaturage batishimye)

ahantu honyine abanyarwanda bari basigaranye ubwibogeko hari muri siports nubwo hagiye naho nubundi hashyirwa abasisirikare urugero ni umubare w,abasirikare bakuru bayoboye ishyirahamwe ry,umupira w,amaguru mu rwanda twavuga nka cesar kayisari…

rayon sport GIKUNDIRO yabayeho ihanganye cyane n,amakipe y,ingabo mbere ya genocide yahanganaga na penter noire yaje gusimburwa na APR

aba basirikare n,igitugu cyabo bagiye basenya rayon munzira zitandukanye bakoresheje abasifuzi …

RAYON MUMANEGEKA

iyo tuvuga amanegeka tuba tuvuga ikintu cyanegekaye kibura izuba rimwe ngo gisunduke ,rayon siport yakomeje kubaho no guhangane n,umubare munini w,amakipe afashwa ninzego za reta mugihe rayon sports yo ari ikipe itunzwe n,abakunzi bayo ,hari umubare munini w,abakunzi ba rayon bagiye bitangira ino kipe ibi ariko byabaga mugihe FPR nayo yahozagamo abakozi bayo bashinzwe gutezamo akaduruvayo bigize abakunzi bayo ,umugambanyi wagaragaye cyane akaba ari umusazi witwa MUNYAKAZI SADETE umwe mubigoryi byakoreshejwe gusenya rayon kugeza aho yanabaye presida wayo uno yateje akaduruvayo mw,ikipe ya rayon sport kugeza ubwo reta yaje yigize umutabazi mukibazo yateje ubwayo nuko birangira rayon siport yari iya rubanda itangiye gushyirirwaho ubuyobozi na RDB kuva ubwo ikipe yinjiriwe niterabwoba politike itangira kwinjira mw,ikipe kugeza aho muminsi micye umunyekongo wari inkingi ya mwamba muri rayon yirukanywe mu rwanda azira kwishimira igitego uko abyumva bijyanye nuko ubuzima iwabo byari byifashe uwo mukinyi RUVUMBU ubwo yari asubiye iwabo yakiriwe nk,umwami gusa byateye ubwoba abanyamahanga bashoboraga kuza gukina mu rwanda kuko ntabwisanzure

ibi byose byashize ikipe ya rayon kurwego rw,amakipe asuzuuritse kugeza aho yamburwa igikombe cy,amahoro n,ikipe nka bugesera FC. ntabwo kabitera yihishiriye kuko ikipe ya APR yahise igura umwe mubafana ba rayon wiyita SARIPONGO uyu abakunzi ba rayon bakaba bakomeje kumwita umufana aho kuba umukunzi

gusenya rayon ni ugushyira hasi umupira w,urwanda

nkuko twabigarutseho rayon ni ikipe yigaruriye abanyarwanda benshi kuburyo gusenya rayon bisa no gutema ishami ry,igiti wicayeho

rayoy sport niyo igoboka amakipe amakipe yo mu rwanda ari mubibazo by,amikoro . ikipe yose yagize amahirwe ikakira umukino na rayon amafaranga ikuyemo niyo ayigoboka

ibi byose nibyo dushingiraho tuvuga ko kurwanya rayon ari ubukubaganyi no kurangiza umupira mu rwanda

ibivugwa mw,ikipe abakunzi bayo bita ikipe y,IMANA ni byinshi tuzakomeza kubibagezaho

NB: Iiyi nkuru ni igitekerezo bwite cy,umwanditsi

yanditswe na: Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *