RWANDA:ITANGAZAMAKURU RYIGENGA MURI MUZUNGA

ubusanzwe mubihugu byose byo kw,isi itangazamakuru ni urwego rw,ubashwe ruhabwa n,amategeko y,ibihugu ndetse n,amasezerano mpuzamahanga ubwisanzure mubikorwa by,itangazamakuru nddetse nko murwanda itangazamakuru ryitwa ubutegetsi bwa kane.

tugarutse mu rwanda kuva aho ishyaka FPR rifatiye ubutegetsi itangazamakuru ryaribasiwe muburyo bukomeye ,habanje kubaho kwigenga kwigihe gito cyane aho havutse ibinyamakuru byigenga nka ,umuseso,umuvugizi,umuco ….

nyuma yigihe gito itangazamakuru ryigenga mu rwanda ryatangiye guhura n,uruva gusenya abanyamakuru batangira gukubitwwa imitarimba abandi baricwa barafungwa ndetse ababishoboye barahunga .ibi byose byari bigamije gucececesha burundu ijwi ryose rishobora kunenga ishyaka FPR .nyuma yo kunenga nimiryango mpuzamahanga FPR yagiye ishyiraho amashyirahamwe ya baringa avuga ko ahagarariye inyungu z,abanyamakuru nyamara mubyukuri ari ibikoresho byo kuniga itangazamakuru twavuga nka ARJ.RMC,MHC….. ayo mashyirahamwe yitwaga ko ahagarariye abanyamakuru nayo yakorreshejwe mukubagambanira no kubakanda kuburyo itangazamakuru ryo mu rwanda ryisanze ryahindutse umwanda

ntamunyamakuru numwe ufite ubushobozi .nyuma yo kubonako ntamahitamo abanyamakuru basigaranye bamwe bahise bayoboka bihindura abavugizi b,ishyaka riri kubutegetsi abandi bahungira mubyo bita show biz ibintu byo kurangaza rubanda hanahise haduka youtube nuko abantu bose mu rwanda bahinduka abanyamakuru ibintu bihinduka agatogo aho umuturage abona umuntu amutunga mikoro ,ugasanga aramubaza ibintu biterecyeranye kuko ntabumenyi afite mw,itanagazamakru ubu ikigezweho ni ukuvuga ibishegu ,guhimba imitwe y,inkuru ishitura idafite aho ihuriye nibiri munkuru ,,,… bagamije indonke ziri muri youtube ubu noneho hagezweho guterana amagambo kwibasirana …. birimo gukorwa nizo nzererezi ziri mw3,itangazamakuru ry,urwanda umugambi ukaba kurangaza abanyarwanda bicishijwe inzara kugirango hatagira utekereza ubu abanyarwanda barangariye kuwitwa SABIN na YAGO abanntu binzererezi batari bafite ikintu na kimw3e bamariye rubanda usibye kubarangaza ubu aho kwandika kubibazo bikomeye urwanda rurimo nk,ubukungu ,intambara zo muri congo … abantu barangariye kumenya ko uw3itwa SABIN yavunitse ngo asimbutse igipangu avuye gusambana …

TUGARUKE KUNZIRAKARENGANE Z,ABANYAMAKURU ZIFUNZWE

nyuma yigihe kirenga imyaka ibiri umunyamakuru ,NSENGIMANA THEONESTE afunz3we azira ubusa ndetse akaba ataraburanishwa kuko yafunzwe mukwezi kwa10/20231 ,imyaka ikaba ibaye itatu ataburanishwa uyu NSENGIMANA akaba ari umuyobozi w,ikinyamakuru umubavu ndetse gifite na chanel ya youtube yitwa umubavu tv ,ikinyamakuru intambwe kifuje kumenya aho ibyuno munyamakuru wari ufite umurongo mwiza wo gutabariza rubanda bigeze maze mukiganiro kigufi ikinyamakuru intambwe kiganira na madame wa NSENGIMANA

intambwe;muraho?

madame theo ;turaho gahoro

intambwe;mwihangane

madame theo ; ntakundi

intambwe; twagirango tubabaze uko ibya theo byifashe kugeza ubu

madame THEO; umugabo wanjye aracyafunzwe azira ubusa yafunzwe iminsi mirongwitatu y,agateganyo nonene imyaka ibaye itatu ataraburana

intambwe; ntabwo arahabwa itariki yo kuburana?

madame theo; batubwiye ko urubanza barushize le20/9/2024,gusa nabwo ntitubyizeye kuko atarahabwa inyandiko imuhamagara

intambwe;muri gereza abayeho ate?

madame theo; abayeho nabi cyane yagiye akorerwa iyicarubozo rikomeye turasaba ko yarekurwa akaza akita kumuryango kuko afungiye ubusa kandi umuryango wose turi mubuzima bugoye cyane kubera kubura umutware w,urugo ari nawe waturebereraga.

intambwe; murakoze kutuvugisha

madame theo ; murakoze namwe.

ngirango nkuko twatangiye tubivuga murumva inzira y,umusaraba abanyamakuru bigenga mu rwanda banyuzwamo tukaba dusoza dusaba FPR kurekura abanyamakuru bakigenga bityo ibibazo biri mumuryango nyarwanda bibashe kumenyekana.

yanditswe na ;Obed Ndahayo (umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *