RWANDA : UMUCO NYARWANDA UKOMEJE GUHINDURWA ICO RETA IREBERA”

abanyarwanda baravuga ngo agahugu katagira umuco karacika” uhereye kuri uno mugani wa kinyarwanda nindi myinshi wibaza aho igihugu cyacu kigana bikakuyobera ‘ aho urwanda rwirukanyiye kw,iterambere rusiganwa no gushaka kwigana abo mubihugu by,abazungu umuco warangaganga umunyarwanda wagiye utakara mbere habagaho kirazira umunyarwanda akagira uko yitwara kuburyo washoboraga kubona umunyarwanda ukamenya ko ari umunyarwanda uhereye gusa kumyitwarire ye uko igihugu kigenda gikataza mubyo bita iterambere niko bigenda byonona umuco nyarwanda kuburyo ubu iyo urebye urwanda rwa none none utabasha kumenya niba rukiri urwanda

uku kononekara kumuco kugira ingaruka kumuryango nyarwanda birimo kwiyahura kubakuru n,abato ,kwiyandarika bikabijebitesha agaciro ubumuntu kwica abana ,kubagoren,abakobwa aha turavuga gukuramo inda cangwa kubyara abana bakabajugunya…. ibi biterwa nuko nta kirazira ikirango mumuco nyarwanda bityo ubunyangamugayo bukabura guhemuka byabaye ibisanzwe kubeshya …. ibi bikaba byarahumiye kumurari aho haziye uburyo bwo gukoresha ikorana buhanga mugushaka imibereho.

ubu kugirango urubyiruko rubone imibereho rwishora mubikorwa bihindura umuco nyarwanda byumwihariko kuri youtube urubyiruko rwinshi rurakoresha uwo muyoboro mugutukana ibitutsi bimwe bya gishumba aho kugirango bifatwe nk,ishyano ryaguye hubwo ugasanga abo bantu barashyigikiwe .

ubu twandika ino nkuru mu rwanda amakuru ari kuvugwa ni ayabana babakobwa barimo uwitwa EMERYNE bashize amashusho yabo y,urukozasoni hanze abo bakobwa bagaragara bakora ubutinganyi ndetse umwe abwira mugenzi we ko ibyo bintu ngo ari ibya BRAAN nawe w,umukobwa bigaragara ko basanzwe ari abatinganyi ibikorwa nkibyo byo kwiyandarika no gutesha agaciro umuco nyarwanda byagiye biza gahoro gahoro reta irebera ,aha twavuga nkumukobwa wiyita SHADIBHOO uyu yabaye icyamamare kubeara kwiyandarika akoresheje imbugankoranyambaga ndetse urubyiruko rwinshi rwabakobwa rumufatiraho ikitegererezo kubera kwigaragaza nkuwateye imbere kubera gucuruza umubiri we bbuaje kurangira bihindutse ibisanzwe aho usanga gutukana ibyo twakuze twita ibishitani ntaco bitwaye , aha twavuga nk,uwitwa GASUKU uyu yabaye icyamamare kubera gutukana akandagaza abantu akabatuka kubabyeyi bihinduka ibisanzwe. hadutse abasore bahisemo guhinduka ibyo ntazi kuko utabita abagore abo batinganyi nabo bahindutse ibyamamare bakanahabwa umwanya mw,itangazamakuru bakamamaza iryo co ry,umuco mwanda ,aha twavuga nka TWAHIRWA ,moise ndetse nundi witwa SEMUHUNGU abo bantu ubundi bagombaga kuba bari mubigo ngororamuco gusa ubu bahinduwe ibyamamare .

nkuko twabigarutseho uko umuco nyarwanda wagiye winjizwamo ico ubu haravugwa uwitwa EMERYNE washize hanze amashusho arimo yirongoza icupa aya mahano arakomeza kureberwa ra reta

URUHARE RWA RETA MUKWANDUZA UMUCO

ntabwo wavuga kwandura kumuco nyarwanda ngo wirengagize uruhare rwa reta ninzego zayo zakabaye zirengera umuco ,usibye kurebera ibikorwa reta ntigire icyo ibikoraho ifite n,uruhare rukomeye cyane ,reta y,urwanda yahinduye urubyiruko rwose abashomeri bariho ubuzimo bukomeye cyane ,ntamahirwe na mba urubyiruko ruhabwa yo gutangiza bisiness zabo kuburyo urubyiruko rwisanga aho guhungira honyine ngo rubone amaramuko ari kuri yotube ,ubu urubyiruko rw,urwanda ruvuga ko aho kwcwa n,inzara bakora ibishoboka byose ariko bakabaho ,bavuga ko iyo ugerageje gutangiza business ntoya mugitondo abimisoro bakugeraho bakaguca amafranga aruta ubwinshi igishoro ufite ugahitamo kubireka ugahungira kuri youtube.

URUHARE RW,ITANGAZAMAKURU MUKONONA UMUCO

hambere bavugaga koitangazamakuru ari ubutegenzi bwa kane hambere umunyamakuru yagirirwaga icyizere n,umuturage kuko yabaga aziko ari umuntu ushyira mugaciro kandi utabogamye.ubu itangazamakuru ry,urwanda ryibera mukinya ntiwabasha gutandukanya umunyamakuru naba youtuber ibi bigaterwa nuko nabahoze ari abanyamakuru b,umwuga ubu babutakaje bakisanga basigaye bageza iryo co twahoze tuvuga haruguru,iyourebye nk,umuyobozi rwa RMC /MUTESI SCOVIA nawe usanga ntatandukaniro nabo bandi ibyo akora ntahame na rimwe ry,umwuga witangazamakuru akurikiza uwo muyobozi niwe ugaragara ari umuvugizi w,inyeshamba za 23 ,niwe uhora kumbugankoranyambaga avuga ubusa …. ibi abikora mugihe amahame y,umwuga ubundi atabyemera kuko umunyamakuru akwiye kutagira uruhande abogamiraho ,si ibyo gusa kuko usanga abanyamakuru by,umwihariko aba sport aba ari umunyamakuru kurundi ruhande ari n,umuvugizi wikigo runaka mugihe amahame y,umwuga abuza kubangikanya ubunyamakuru no kuba umuvugizi w,ikindi kigo

nubwo MUTESI SCOVIA uyoboye RMC atize itangazamakuru ariko yakoze amahurwa ahagije kubijyanye nitangazamakuru kuburyo azi neza inshingano afite kuri rubanda . harasabwa ko itanagazamakuru rihaguruka rikarengera umuco nyarwanda urwanda rukongera kuba igihugu

ni inkuru ishingiye kubitekerezo bwite by,umwanditsi.

yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *